U Rwanda mu nzira yo kubika umurage ndangamateka mu ikoranabuhanga rya 3D
Yanditswe: Monday 06, Apr 2026
Ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamurage zo mu Rwanda bwatangaje ko buri mu rugendo rwo gushyira ibimenyetso ndangamurage n’ibimurikwa mu ikoranabuhanga rya 3D, hagamijwe kurushaho kubibungabunga no kubisakaza ku Isi yose.
Ibi ni ibyatangajwe ubwo hasozwaga amahugurwa y’icyumweru yatanzwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cyitwa Global Digital Heritage. Yari agenewe abakozi bashinzwe kwita ku bimurikwa mu ngoro ndangamurage zitandukanye n’ahantu ndangamateka hirya no hino mu gihugu.
Iri koranabuhanga rya 3D ni uburyo bwo gufata amashusho y’igikoresho cyangwa ahantu ku buryo umuntu ashobora kukibona ku mpande zose. Rizasimbura uburyo bwari busanzwe bwo gufata amafoto agaragaza igice kimwe gusa. Bivuze ko ubu umuntu azajya abasha kureba igikoresho cyose cyangwa ahantu runaka, akaba yagihindukiza uko ushaka akabasha kucyitegereza neza.
Biteganyijwe ko gahunda yo kubika amateka mu ikoranabuhanga, izagenda ikorwa ingoro ku ngoro, kugeza zose zihetuwe, ariko kikazaba igikorwa kizajya gihoraho, uko havumbuwe ikintu gishya cyose kikazajya cyongerwamo.
Umukozi w’Inteko y’Umuco ushinzwe Amamurika no Gukurikirana Imishinga yo Gushyira mu Ikoranabuhanga Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda n’Ahantu Ndangamateka, Umuhoza Chantal, yavuze ko iri koranabuhanga rizongera uburyo bwo kubungabunga umurage w’u Rwanda no kuwusakaza hose ku Isi.
Ati “Iri koranabuhanga rifasha kubika no kubungabunga ibimenyetso ndangamurage biboneka mu ngoro ndangamurage ndetse n’ahantu ndangamateka. Dufashe nk’urugero rw’ubuvumo bwa Musanze, uzajya asura ku buryo bw’ikoranabunga, azajya abasha kubona amafoto mu nguni zose nk’uwabutembereye kandi atahageze. Ni rwo rwego dushaka kuzamuramo umurage wacu.”
Umuhoza yakomeje avuga ko gushyira ingoro ndangamurage mu ikoranabuhanga bizafasha kumenyekanisha umurage w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, kuko umuntu uwo ari we wese uzaba afite murandasi azabasha gusura ingoro ndangamurage atari ngombwa kugera aho ziherereye, bityo byongere imenyanishabikorwa hose, binazamure umubare w’abagira amatsiko yo kuzisura b’imihanda yose.
Abakurikiranira hafi iby’amateka n’umuco bavuga ko gushyira ibikoresho bitandukanye biri mu ngoro ndangamurage aho abantu babasha kubibona bitabagoye bifashishije ikoranabuhanga bizabafasha kurushaho kumenya amateka n’umuco by’igihugu, binaborohere kubiratira abanyamahanga.
Iradukunda Steven ati “Muri iyi Si ya none ikoranabuhanga ni ryo rigezweho kandi rifasha amakuru kugera kure vuba. Nk’umuntu ukunda amateka no gusobanukirwa ibya kera, iryo koranabuhanga, ndumva rizaba umuyoboro mwiza wo kumenya ibibitse mu ngoro ndangamurage bitagoranye, noneho n’abana bacu barusheho kubimenya byoroshye, aho kwirirwa bareba ibidafite umumaro ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.”
Ku cy’uko iri koranabunga rishobora kuzagabanya abasuraga ingoro ndangamurage n’ahantu ndangamateka, Ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamurage bwavuze ko bitazabaho, ahubwo ngo bizongera amatsiko y’abifuzaga kuhasura imbonankubone bityo umubare urusheho kuzamuka.
Imibare y’abasura ingoro ndangamurage n’ahantu ndangamateka yakomeje kuzamuka, aho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/15 bari 139.538, barazamuka bagera kuri 263.061 mu 2024/25, ndetse binjiriza u Rwanda 439.885.212 Frw muri uwo mwaka.
Iyi gahunda yo kubika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa 3D izagera mu ngoro ndangamurage zose n’ahantu ndangamateka


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *