Binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, u Rwanda n’u Burusiya byagiranye amasezerano yo gufatanya mu guteza imbere ubuzima mu nzego zinyuranye harimo ibijyanye n’ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin hamwe na mugenzi we w’u Burusiya, Mikhail Murashko.
Abo bayobozi bombi basinyiye ayo masezerano i Genève mu Busuwisi ubwo bari mu nama yiga ku buzima ku rwego rw’Isi iri kuba mu nshuro ya 79 kuva ku itariki 18-23 Gicurasi 2026.
Ubutumwa Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya yanyujije kuri X nyuma yo gusinya ayo masezerano bugaragaza ko arimo agizwe n’ubufatanye mu guteza imbere gahunda zo kwita ku buzima no kongerera ubumenyi n’amahugurwa abatanga serivisi z’ubuvuzi.
Ayo masezerano kandi agizwe n’ibijyanye no gufatanya mu kwirinda, gusuzuma no kuvura indwara zandura n’izitandura, kuzamura ubugenzuzi bukorwa na Leta ku miti n’ibikoresho byo kwa muganga hamwe no gukora ubushakashatsi mu by’ubuvuzi.
Hari kandi kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana by’umwihariko kugabanya abana bapfa bavuka n’abataragira imyaka itanu hamwe no gufatanya mu buvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire.
Ubwo buvuzi bwifashisha izo ngufu ni igice cy’ubuvuzi kibarizwa mu ishami rijyanye n’ibikoresho bireba mu mubiri w’umuntu, ariko usanga ahenshi budakoreshwa kuko imashini zabwo ziba zihenze.
Mu buvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire harimo imashini nka ‘Single Photon Emission Computed Tomography (SPECT)’ n’indi izwi nka ‘Positron Emission Tomography: PET Scan’.
Icyo zifashwa ni uko umurwayi ufite indwara itagaragariye mu mashini zisanzwe zireba mu mubiri, bamutera ibinyabutabire (radiotracers) bike bikomoka ku ngufu za nucléaire, hanyuma bakamunyuza mu cyuma cyabugenewe, camera ikagenda itahura aho biri igaragaza ibiri kuba mu mubiri.
Bwifashishwa ku ndwara nk’iz’umutima, kanseri, iz’ubwonko, imyakura n’izindi.
Ubwo buvuzi mu Rwanda bwemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye mu Ugushyingo 2025 aho by’umwihariko yemeje amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa azatuma serivisi z’ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire zitangira gutangwa mu Rwanda.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin hamwe na mugenzi we w’u Burusiya, Mikhail Murashko


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *