Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yatangaje ko igihugu cye gifitanye n’u Rwanda umubano ufite imizi ikomeye, nubwo hari ibihe byagiye birangwa no kutumvikana hagati y’impande zombi.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 17 Kamena 2026 i Pretoria, aho yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu biganiro bigamije kuzahura no gukomeza umubano w’ibihugu byombi.
Lamola yagaragaje ko n’ubwo habaho ibibazo cyangwa kutabona ibintu kimwe, umubano w’ibihugu byombi uguma ushingiye ku bwubahane, ubucuti n’ubufatanye. Yashimangiye ko abaturage b’ibihugu byombi basangiye byinshi bituma hakomeza kubaho ubushake bwo gukorana.
Yongeyeho ko amateka y’ibihugu byombi arimo ibihe bikomeye byabaye isomo rikomeye, nko mu gihe cya Apartheid muri Afurika y’Epfo ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho ibyo bihe byagize uruhare mu kubaka indangagaciro zo kunga ubumwe no guteza imbere Afurika.
Iyi nama ibaye mu gihe hari hamaze iminsi hari ubushyamirane bushingiye ku birego u Rwanda rushinja Afurika y’Epfo byo gucumbikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Hari kandi n’ingaruka zaturutse ku ruhare ingabo za Afurika y’Epfo zagize mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo bimeze bityo, impande zombi zagaragaje ko zifite ubushake bwo gusubiza ibintu mu buryo. Lamola yavuze ko hashyizweho umusingi ukomeye ushobora gutuma umubano wongera kuba mwiza, yibutsa n’ingendo z’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi mu bihe bitandukanye zagaragaje uwo murongo mushya.
Yavuze kandi ko hari icyizere ko ibibazo byari byarateje imbogamizi, birimo n’icyo kubona visa ku Banyarwanda bashaka kujya muri Afurika y’Epfo, bishobora gukemuka vuba.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko Afurika y’Epfo yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagarutse ku bufatanye bwagiye bugaragara mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubukungu n’ishoramari, aho ibigo bimwe bikomeye byo muri Afurika y’Epfo byashoye imari mu Rwanda.
Yasoje avuga ko ibiganiro byabaye bigaragaza ubushake bwo gutangira icyiciro gishya mu mubano w’ibihugu byombi, ashimangira ko ibiganiro n’ubwubahane ari byo shingiro ryo gukemura ibibazo no guteza imbere ubufatanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *