skol

U Rwanda na Amerika byasinye amasezerano ya miliyoni 228$ yo guteza imbere urwego rw’ubuzima

Yanditswe: Saturday 06, Dec 2025

featured-image

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$ [miliyari 330 Frw], akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ni amasezerano yasinywe ku wa 5 Ukuboza 2025, i Washington D.C, aho ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, na ho ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari Jeremy Lewin, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubufasha mpuzamahanga, Ibikorwa by’Ubutabazi n’Ubwisanzure bw’ukwemera.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, ryagaragaje ko mu myaka mike ishize, u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu guhangana na Virusi itera SIDA no gukomeza urwego rw’ubuzima.

Ryakomeje riti: “U Rwanda by’umwihariko, ni kimwe mu bihugu mbarwa byabashije kugera ku ntego ya 95-95-95 yo guhangana na Virusi itera SIDA.”

Iyi minisiteri yakomeje yerekana ko ubu bufatanye bwubakiye ku ntambwe imaze kuterwa, buzarenga itangwa rya serivisi z’ubuzima zishingiye ku miryango itari iya Leta, ahubwo hagashyirwa imbaraga mu kubaka inzego z’ubuzima z’igihugu zihamye, binyuze mu kubaka ibikorwaremezo by’ubuzima bigezweho, abatanga serivisi z’ubuzima no kugira ikoranabuhanga ryizewe kandi rirambye.

Itangazo riti: “Ibi bizatuma u Rwanda rwihuta mu rugendo rugana kuri serivisi z’ubuzima zirambye, zitanga umusaruro kandi zizewe, binajyane no gufasha u Rwanda kugenzura mu buryo bwuzuye ibisubizo byarwo mu guhangana na Virusi itera SIDA mu mwaka wa kane w’ubu bufatanye.”

Binyuze muri ubu bufatanye, hafatanyijwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteganya gutanga miliyoni 158$ mu myaka itanu iri imbere, mu gushyigikira umuhate w’u Rwanda mu guhangana na Virusi itera SIDA, malaria n’izindi ndwara zandura no kongera imbaraga mu gukurikirana indwara no kwitegura kwihutira kugenzura ibyorezo bishobora kwaduka.

Ni mu gihe u Rwanda na rwo ruteganya kongera agera kuri miliyoni 70$ ku mafaranga rushyira mu rwego rw’ubuzima, kugira ngo irusheho guteza imbere urwego rw’ubuzima, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizagenda zigabanya inkunga yazo buhoro buhoro mu myaka iri imbere.

Ubu bufatanye kandi buzafasha guteza imbere inyungu z’ubucuruzi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda no muri Afurika muri rusange. Urugero, aya masezerano yubakiye ku mafaranga Amerika yahawe Zipline International Inc. mu Ugushyingo 2025 agamije gushyigikira kubaka ikoranabuhanga rigezweho ryakorewe muri Amerika ryifashishwa mu kugemura imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bikenerwa kugira ngo habungabungwe ubuzima.

U Rwanda, nk’igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye kandi kigakoresha ikoranabuhanga rya Ziplne, ni rwo ruzaba rushinzwe gukoresha no kubungabunga urwo rwego rushya rw’itangwa ry’ibikoresho by’ubutabazi hifashishijwe ikoranabuhanga, ryubatswe ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byongeye, ayo masezerano anateganya miliyoni 10 z’amadolari yo gushyigikira sosiyete y’ikoranabuhanga yo muri Amerika yitwa Ginkgo Bioworks, kugira ngo yagurire ibikorwa byayo byo gukurikirana no gusuzuma ibyorezo mu Rwanda, bikazatuma hashyirwaho uburyo bwa “biothreat radar” bugamije kumenya no gucunga ibyago by’indwara zishobora kwaduka mu karere kose.

Aya masezerano kandi anagaragaza ubundi buryo bw’ubufatanye mu nzego z’ubuzima u Rwanda rukeneyemo ishoramari n’ubufatanye n’abikorera bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, burimo gukora imiti igezweho yo kuvura agakoko gatera SIDA (HIV), ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano (AI) mu buvuzi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yakomeje iti “Aya masezerano ashimangira umubano ukomeye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, ndetse n’ubwitange bw’ibihugu byombi mu kurinda ibyo byagezeho mu rwego rw’ubuzima".

U Rwanda na Amerika byasinye amasezerano ya miliyoni 228$ yo guteza imbere urwego rw’ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa