skol

U Rwanda na Brazil bemeranyije ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

U Rwanda na Brazil byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi agamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kwihutisha iterambere rishingiye ku bufatanye bw’ubukungu.

Aya masezerano yashyiriwe umukono i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, ku ruhande rw’u Rwanda ahagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean Guy Afurika, mu gihe ku ruhande rwa Brazil yari ihagarariwe na Perezida w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri icyo gihugu (ApexBrasil), Jorge Viana.

Isinywa ry’aya masezerano ryabereye mu Nama y’Ubufatanye mu bukungu yahuje abashoramari bagera kuri 65 bo mu Rwanda no muri Brazil, aho bunguranye ibitekerezo ku mahirwe n’imikoranire mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean Guy Afurika yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kubaka urufatiro rukomeye rw’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, korohereza ishoramari no gushyigikira ibigo by’ubucuruzi mu kugera ku ntego zabyo no guhanga udushya mu nzego zifite uruhare rukomeye mu iterambere.

Yagize ati: “Aya masezerano yubaka urufatiro rukomeye rw’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, korohereza ishoramari no gushyigikira ibigo by’ubucuruzi mu ntego zabyo, by’umwihariko mu nzego zatoranyijwe zifasha mu iterambere.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano azafasha gushimangira uburyo bwo gushyigikira ibigo by’ubucuruzi by’ibihugu byombi, kwagura amasoko y’ibicuruzwa, gusangira ikoranabuhanga no guteza imbere imikoranire igamije guhanga amasoko mashya.

Ati: “Ikirenze byose, hashyizweho uburyo bufatika bwo guhindura ibiganiro n’ubufatanye bikavamo ibikorwa bifatika.”

RDB yatangaje ko kuri ubu ibigo bitandukanye byo muri Brazil birimo gusuzuma amahirwe y’ishoramari mu Rwanda mu nzego zirimo ubuhinzi, gutunganya ifumbire, gutunganya umusaruro w’ibiribwa, ubuzima n’inganda.

Jean Guy Afurika yavuze ko amahirwe menshi ari mu gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, cyane cyane mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, aho ubunararibonye bwa Brazil mu kugira umusaruro w’ibihangwa mwinshi,bushobora guhuzwa n’ingamba z’u Rwanda zo kongera agaciro k’umusaruro no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa ku rwego rw’Akarere no ku mugabane wa Afurika.

Yunzemo ati: “Hari kandi amahirwe akomeye mu bijyanye n’ubwikorezi n’ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa mu karere, mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’irembo rihuza Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati. Byongeye, ingufu zisubira n’ikoranabuhanga rishingiye ku bidukikije ni izindi nzego zifite amahirwe akomeye y’ubufatanye.”

Ku ruhande rwa Brazil, Perezida wa ApexBrasil, Jorge Viana, yavuze ko uru ruzinduko ari urw’amateka, kuko ari bwo bwa mbere itsinda rinini ry’abashoramari, abayobozi n’abahagarariye inzego za Leta ya Brazil basuye u Rwanda, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Perezida Luiz Inácio Lula da Silva cyo gushimangira umubano wa Brazil n’Afurika.

Yavuze ko itsinda ayoboye ryashimishijwe cyane n’iterambere ry’u Rwanda, umutekano, isuku, imiyoborere myiza ruka ari ahantu heza ho gushora imari, ashimangira ko u Rwanda ari urugero rw’igihugu cyabashije kwikura mu mateka akomeye nk’aya Jenoside yakorewe Abatutsi, kikubaka amahoro n’iterambere rirambye.

Yongeyeho ko n’ubwo ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Brazil bukiri ku rwego ruto, ibi bifite isura nziza kuko bigaragaza amahirwe menshi ari imbere, aho ubucuruzi bushobora kwiyongera inshuro nyinshi mu gihe hashyizweho ingamba zifatika.

Jorge Viana yashimangiye ko ApexBrasil igiye kongera imbaraga mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, anemeza ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kuba igicumbi cy’ingenzi cy’iyo mikorere, ndetse ko ibiganiro biri kuba bizavamo imishinga n’ishoramari bifatika mu gihe cya vuba.

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala, wanagize uruhare rukomeye mu kuzana abo bashoramari ba Brazil mu Rwanda, yashimangiye uko ibihugu byombi byongera imikoranire bizakomeza gufasha mu iterambere.

Yagize ati: “Ibi bigo byo mu Rwanda bizafasha APEX gusobanukirwa neza ibyo u Rwanda rukora n’amahirwe ahari. Nk’urugero, itsinda ryo muri Brazil ryavuze ko igitekerezo no kwerekana ibyo u Rwanda byagaragajwe na RDB byari byiza cyane, ku buryo bavuze ko na bo bakwiriye kwigira ku Rwanda uburyo bwo kugaragaza amahirwe y’ishoramari.

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala akomeje kongera imbaraga mu kunoza umubano wa Brasil n’u Rwanda, aho tariki ya 8 Mutarama 2026, yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite Hon. Kazarwa Gerturde, aho bemeje ubufatanye buhamye mu nzego zitandukanye zirimo umubano mu bya Dipolomasi hagati y’Inteko zishinga Amategeko kurengera ibidukikije, guteza imbere Siporo n’ibindi.

Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981 ndetse kuva icyo gihe ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano. Nko mu 2019, byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka ’Bilateral Air Service Agreement (BASA).’

Mu 2011 na bwo hasinywe andi masezerano y’ubufatanye bugamije kwihaza mu biribwa.

Kugeza Brasil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyeza ikawa, soya, ibisheke n’amaronji ku bwinshi, ari na yo mpamvu u Rwanda ruteganya gukomeza kungurana na cyo ubunararibonye mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Kuva mu 2022, u Rwanda rutumiza ingano muri Brésil nyuma y’aho izo rwatumizaga muri Ukraine zigabanyutse kubera intambara ifitanye n’u Burusiya. Runasanzwe kandi rutumizayo ibirimo isukari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa