U Rwanda na Brésil byinjiye mu bufatanye bwo guteza imbere uburezi
Yanditswe: Saturday 20, Sep 2025
Guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’ubufatatanye na Brésil mu bijyanye no guteza imbere uburezi.
Amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo yari yitabiriye inama igaruka ku kugaburira abanyeshuri ku mashuri yabereye mu Mujyi wa Fortaleza uherereye mu Burasirazuba bwa Brésil.
Amasezerano agamije guhererekanya ubumenyi, ubushakashatsi bufasha mu gukemura ibibazo abaturage bafite ndetse no kubaka ubushobozi bw’abo mu rwego rw’uburezi.
Minisitiri Irere kandi yagize uruhare mu kiganiro cyagarukaga ku bijyanye no kugaburira abanyeshuri ku ishuri n’uburyo bwo kwimakaza iyi gahunda mu buryo burambye agaragaza ko mu Rwanda byashobotse.
Minisitiri Irere kandi yasuye ibigo bitandukanye biri kugira uruhare mu iterambere muri iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo.
Birimo Ishyirahambwe ry’inganda za leta ryo muri São Paulo, Ikigo cy’Igihugu gitanga amahugurwa mu bijyanye n’inganda, Kaminuza ya São Paulo n’ikigo cya São Paulo giteza imbere ubushakashatsi.
Mu Rwanda gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri imaze gufata umurongo. Mu ngengo y’imari ya 2025/2026 hazakoreshwa miliyari zirenga 130 Frw mu kugaburira abanyeshuri. Kugeza ubu abarenga miliyoni enye bagaburirwa ku ishuri.
Uretse uburezi u Rwanda na Brésil biherutse gushyira umukono ku masezerano yo gufatanya mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981 ndetse kuva icyo gihe ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano. Nko mu 2019, hasinywe amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka ’Bilateral Air Service Agreement (BASA).’
Mu 2011 na bwo hasinywe andi masezerano y’ubufatanye bugamije kwihaza mu biribwa. Brésil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyeza ikawa, soya, ibisheke n’amaronji.
Kuva mu 2022, u Rwanda rutumiza ingano muri Brésil nyuma y’aho izo rwatumizaga muri Ukraine zigabanutse. Runasanzwe kandi rutumizayo ibirimo isukari.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *