Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na mugenzi we wo muri Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa 16 Werurwe 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Djibouti yasobanuye ko Minisitiri Nduhungirehe na Abdoulkader banarebeye hamwe ahari amahirwe yo kwagurira ubufatanye hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi.
Nk’uko iyi Minisiteri yabitangaje, biteganyijwe ko Minisitiri Nduhungirehe ahura na Perezida wa Djibouti, akamugezaho ubutumwa bwihariye yahawe na Perezida Paul Kagame.
Umubano w’u Rwanda na Djibouti umaze igihe kinini uhagaze neza. Impande zombi, zibinyujije muri komisiyo ihuriweho yo ku rwego rwa Minisiteri zihurira mu nama zihoraho zigamije kureba amahirwe yo kwaguriramo ubufatanye.
Binyuze muri iyi komisiyo, mu Ugushyingo 2025 ibi bihugu byombi byagiranye amasezerano icyenda y’ubufatanye mu nzego zirimo siporo, ubuzima, iterambere ry’umuryango no guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.
U Rwanda na Djibouti byari bisanzwe bifitanye andi masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, umutekano w’ishoramari no gukurikiraho abadipolomate ikiguzi cya ‘visa’.
Hashingiwe ku mubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu, Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 60 z’ubutaka burimo uburi hafi y’icyambu n’ubundi buri mu cyanya cyahariwe ubucuruzi, na rwo ruyiha ikibanza cya hegitari 10 mu cyanya cy’inganda i Masoro.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *