U Rwanda na Ethiopia baganiriye ku gusigasira imikoranire mu iterambere
Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Ethiopia Gedion Timothewos, ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse no guteza imbere inyungu bisangiye yaba mu Karere no ku rwego rw’Umugabane w’Afurika.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Ethiopia ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda muri Afurika, anashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Abaminisitiri bombi banunguranye ibitekerezo ku bibazo by’amahoro n’umutekano bireba akarere n’umugabane muri rusange.
Amb. Nduhungirehe ari i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye Inama ya 48 y’Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ikwirakwizwa ry’amazi n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu buryo burambye hagamijwe kugera ku ngamba zikubiye mu Cyerekezo 2063”.
Ni inama ibimburira Inama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma byo muri uwo muryango iteganyijwe kuva ku wa 14 no ku wa 15 Gashyantare.
U Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi, ndetse ibyo bihugu byombi bisanzwe bikorana bya hafi mu guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.
Mu myaka irindwi ishize, u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gusangira ikirere nta nkomyi.
Ba minisitiri b’ubabanyi n’amahanga n’ubutwererane b’u Rwanda na Ethiopia byiyemeje gusigasira umubano mwiza bifitanye

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *