Guverinoma y’u Rwanda n’iya Isiraheli byashyize umukono ku masezerano abiri mashya agamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, hibandwa cyane ku burezi, ubushakashatsi, ikoranabuhanga no guteza imbere ubushobozi bw’abaturage.
Aya masezerano yashyiriweho umukono ku wa 6 Nyakanga 2026 i Yerusalemu, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mu gihe Isiraheli yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Gideon Moshe Sa’ar.
Amasezerano ya mbere yibanda ku bufatanye mu rwego rw’uburezi, aho impande zombi zemeranyije gukorana mu guteza imbere uburezi bw’ibanze, gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize, guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), amashuri makuru na za kaminuza, ndetse no gushyigikira ubushakashatsi bushingiye kuri siyansi.
Aya masezerano kandi ateganya kongera ubufatanye mu guhanahana ubumenyi no guteza imbere ubushobozi bw’inzego z’uburezi, hagamijwe gutanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’ibihugu byombi.
Amasezerano ya kabiri arebana n’ubufatanye mu iterambere hagati ya MASHAV, ikigo cya Isiraheli gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu iterambere, n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (RCI). Azafasha impande zombi gukomeza gukorana mu mishinga yo kubaka ubushobozi no gushyigikira ibikorwa by’iterambere.
Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, Minisitiri Gideon Moshe Sa’ar yavuze ko ibiganiro byabo byagarutse no ku bibazo by’umutekano mu karere. Yagaragaje ko baganiriye ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashimangira ko kuyashyira mu bikorwa uko yakabaye ari ingenzi mu kubungabunga amahoro arambye.
Yongeyeho ko u Rwanda na Isiraheli bihuriye ku mateka akomeye yaranzwe n’amakuba arimo Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko ibyo byabaye isomo ryatumye ibihugu byombi bishyira imbere kubaka ejo hazaza hishingiye ku mahoro, iterambere n’ubufatanye.
Umubano w’u Rwanda na Isiraheli watangiye mu 1962 nyuma y’ubwigenge bw’u Rwanda, uza guhagarara mu 1973 bitewe n’impinduka za politiki zakurikiye Intambara ya Yom Kippur. Gusa wongeye gusubukurwa mu 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva icyo gihe ukomeza kwaguka mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga, uburezi, umutekano n’ishoramari.
Mu gushimangira uwo mubano, abayobozi bakuru b’ibihugu byombi bagiye basura ibihugu byabo, harimo uruzinduko rwa Benjamin Netanyahu mu Rwanda mu 2016 n’urwa Perezida Paul Kagame muri Isiraheli mu 2017. Nyuma yaho, Isiraheli yafunguye Ambasade yayo i Kigali mu 2019, bikomeza gushimangira ubufatanye bugamije guteza imbere inyungu rusange z’impande zombi.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *