skol

U Rwanda na Mexique byizihije imyaka 50 y’umubano utajegajega

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

U Rwanda na Mexique byizihije isabukuru y’imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi, hishimirwa ibimaze kugerwaho mu mishinga bifitanye mu nzego zitandukanye igamije guteza imbere abaturage babyo.

Ni umuhango wabereye i Nairobi muri Kenya ndetse witabirwa na Ambasaderi wa Mexique mu Rwanda, Gisele Fernández Ludlow, ufite icyiciro muri uyu mujyi.

Ambasaderi Gisele Fernández Ludlow yagaragaje ko nubwo igihugu ahagarariye n’u Rwanda bitandukanywa n’intera nini gusa bitabuza ko ibihugu byombi bikomeza kugirana umubano mwiza kandi uhamye.

Ati “U Rwanda na Mexique byubatse umubano ukomeye ushingiye ku bintu bitandukanye birimo ibijyanye n’imari, n’ubundi bufatanye mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko nubwo umubano hagati y’u Rwanda na Mexique wagenze neza cyane binyuze mu bikorwa byabaye mu gihe cyashize, icyo bashyize imbere ni ugushyira imbaraga mu gukomeza imibanire y’ahazaza hagati y’ibi bihugu.

Ati “U Rwanda rumaze gukomera mu kwakira inama mpuzamahanga, imurikagurisha ndetse n’ibindi. Ibyo tubihuje n’uburambe bwa Mexique dushobora kugera ku rwego ruhambaye mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye umubano rufitanye na Mexique.

Ati “Mu myaka 50 ishize, u Rwanda na Mexique byagiye bigirana imikoranire myiza kandi ihuriweho ku rwego mpuzamahanga, ibiganiro ndetse no gushyigikira amategeko mpuzamahanga.”

Umubano w’u Rwanda na Mexique watangiye tariki 21 Mutarama 1976.

Kuva icyo gihe inyungu z’u Rwanda muri Mexique zikurikiranwa na ambasade yarwo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2007 nibwo Mexique yatangiye gukurikirana inyungu zayo mu Rwanda binyuze muri ambasade yayo i Nairobi.

Ambasaderi Gisele Fernández Ludlow uhagarariye Mexique mu Rwanda ashyikiriza impano yageneye u Rwanda, Ambasaderi warwo muri Kenya, Ernest Rwamucyo

Ambasaderi Gisele Fernández Ludlow ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa