Minisitiri ushinzwe umutungo w’amazi n’ibikorwa byo kuhira mu Misiri, Prof. Hani Sewilam, ari mu Rwanda mu biganiro bigamije guteza imbere ubufatanye mu by’amazi.
Minisitiri Prof. Sewilam yageze i Kigali, ku wa Kane tariki 29 Mutarama 2026 mu biganiro bigamije gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’imicungire y’umutungo kamere w’amazi.
Mu ruzinduko rwe, Prof. Sewilam azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ibidukikije w’u Rwanda, Dr. Bernadette Arakwiye ndetse na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imicungire y’Amazi mu Misiri.
Prof. Sewilam na Dr. Arakwiye bazitabira kandi umuhango wo gusoza inama y’Itsinda nyobozi rihuriweho n’u Rwanda na Misiri ndetse banasure ahantu hatandukanye hateganyirijwe gushyirwa imishinga itandukanye mu Rwanda.
Itangazo ryasohotse ryongeraho ko ibi biganiro bigamije gutanga ibisubizo bifatika, mu gusangira ubumenyi no kongera ubushobozi no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriweho n’impande zombi.
U Rwanda na Misiri baherutse gusinyana amaserano y’ubufatanye (MoU) muri Nzeri 2025 mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye mu Misiri, arimo ayo guteza imbere ishoramari hagati y’impande zombi, imicungire y’amazi, guhana ubutaka ku mpande zombi, no guteza imbere imijyi n’imiturire.
U Rwanda na Misiri kandi bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubuvuzi, urwego rw’ingabo, ibikorwaremezo n’uburezi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *