Guverinoma ya Oman yatangaje ko uruzinduko intumwa z’u Rwanda zagiriye muri Oman rwasize ibihugu byombi bigiranye amasezerano ane y’imikoranire mu nzego zitandukanye, cyane cyane ibijyanye n’ubwikorezi n’ikoranabuhanga.
Abayobozi b’u Rwanda bari muri uru ruzinduko barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, uw’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ndetse na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf.
Hari kandi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu.
Nyuma yo guhura kw’intumwa z’u Rwanda n’abo ku ruhande rwa Oman, Guverinoma y’icyo gihugu yatangaje ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ibyambu byo ku butaka n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, aho ibihugu byombi bizungukira ku bikorwa bigamije guteza imbere urwo rwego.
Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n’ububiko bwagutse bw’amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ndetse n’imishinga ijyanye n’ubwenge bw’ubukorano.
Ibihugu byombi bizakorana mu kubaka ubumenyi, kubusangizanya no gushyiraho ingamba n’amategeko agamije kuzamura urwo rwego rw’ikoranabuhanga hagati yabyo.
Hasinywe kandi amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere aho sosiyete ya Oman Air, izatangira gukorera ingendo zayo i Kigali muri Kamena uyu mwaka.
Oman Air izajya igirira i Kigali ingendo rbyiri mu cyumweru, kandi nta handi ibanje guhagarara.
Amasezerano ya kane ibihugu byombi byagiranye na yo ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere yasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo Oman Airports Company. Ibihugu byombi bizafatanya guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere bwabyo binyuze mu kureba ishoramari rihuriweho ryakorwa, kubaka ibikorwaremezo no gusangira ubunararibonye.
Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko amasezerano yasinywe ari intambwe yindi nziza ibihugu byombi biteye kandi ko abaturage babyo bazabyungukiramo.
Ati “U Rwanda na Oman n’ubundi bisanzwe bifite ibyo bihuriraho mu bijyanye n’aho biherereye kuko nk’igihugu kiri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba duhuzwa n’Inyanja y’u Buhinde. Twiyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano twagiranye kandi hari andi tuzasinya mu minsi iri imbere twizeye ko azagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi.”
Minisitiri w’Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri Oman, Bin Hamoud Al Maawali, yavuze ko inzego ibihugu byombi bizakoranamo zigamije gufasha icyo gihugu kwagura imikoranire na Afurika y’Iburasirazuba.
Yavuze kandi ko bishimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Oman, bikaba n’uburyo bwo guharura inzira y’imikoranire hagati y’Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika muri rusange.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *