U Rwanda na Pakistan byemeranyije gukorana ubucuruzi hifashishijwe icyambu cya Gwadar
Yanditswe: Friday 30, Jan 2026
Pakistan n’u Rwanda byemeranyije gukomeza ubufatanye mu bucuruzi binyuze mu gukoresha icyambu cya Gwadar nk’uburyo buhuriweho bwo kohereza ibicuruzwa ku masoko yo muri Afurika binyuze mu ngendo zo mu mazi.
Ubu bufatanye bwongeye gushimangirwa mu nama y’ubuyobozi bw’impande zombi yabereye i Islamabad hagati ya Minisitiri w’Ubwikorezi bwo mu mazi wa Pakistan, Muhammad Junaid Anwar Chaudhry na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Prudence Sebahizi.
Aba bayobozi bavuze ko icyambu cya Gwadar kizafasha Pakistan kohereza ibicuruzwa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, ahabarirwa isoko rinini ry’abaturage bagera kuri miliyoni 500.
Pakistan kandi igamije korohereza abohereza ibicuruzwa hanze kugera ku isoko rinini vuba binyuze mu ngendo z’ubwikorezi bwo mu mazi zihuza Karachi n’ibyambu bikomeye bya Afurika, birimo Djibouti na Mombasa.
Minisiteri y’ubwikorezi bwo mu mazi yavuze ko izi ngendo nshya zizagabanya ikiguzi cy’ubucuruzi ku kigero cya 30% n’igihe cyakoreshwaga mu kugeza ibicuruzwa ku isoko.
Inzira ya Karachi–Djibouti yitezweho kuzagira uruhare rukomeye mu bikorwa, mu gihe inzira ya Karachi–Mombasa izafasha mu gukomeza guhuza ubucuruzi bw’akarere.
Pakistan iri mu bihugu bya mbere bitumiza bimwe mu bicuruzwa by’u Rwanda, iteganya gukoresha icyambu cya Gwadar gutumiza mu Rwanda icyayi, ikawa, avoka n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Mu gihe u Rwanda rwo rutumizayo ibikoresho by’ubuvuzi, umuceri, ibikoresho bikenerwa mu gukora imyambaro, ibyifashishwa mu ikoranabuhanga ry’ubuhinzi n’ibindi.
U Rwanda rwavuze ko kongera ingendo z’ubwikorezi bwo mu mazi bizafasha kurenga imbogamizi zigaragara mu bwikorezi hakoreshejwe ibyambu byo mu Karere n’imiyoboro y’ubwikorezi yo ku butaka.
Byitezwe ko ibyambu bya Gwadar na Karachi byo muri Pakistan bishobora gufasha u Rwanda kubyaza umusaruro isoko rya Aziya y’Amajyepfo n’iyo hagati.
Iyi gahunda ijyanye n’ingamba za Pakistan zo guteza imbere ubukungu n’ubwikorezi bwo mu mazi, aho icyambu cya Gwadar kizifashishwa mu kwagura ubucuruzi hagati ya Aziya y’Amajyepfo n’Afurika y’Iburasirazuba.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *