U Rwanda na Pologne byagiranye ibiganiro byo ku rwego rw’abaminisitiri bigamije gushimangira umubano w’impande zombi mu nzego zitandukanye.
Ni ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yaa Pologne,( Undersecretary of State) , Wojciech Zajączkowski.
Ibihugu byombi bikomeje gushimangira umubano n’imikoranire mu ngeri zitandukanye ari na yo mpamvu hakomeje kurebwa ahashobora kuboneka amahirwe mashya y’imikoranire.
Ibiganiro by’impande zombi byibanze cyane ku mikoranire mu rwego rw’ishoramari, uburezi n’ikoranabuhanga.
Ni ibiganiro byabaye ku wa 10 Ukuboza 2025 nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yabitangaje. Bibaye mu gihe umubano hagati ya Rwanda na Pologne ukomeje gutera imbere.
Mu ruzinduko rwa Perezida Andrzej Duda i Kigali muri Gashyantare 2024, ibihugu byombi byasinye amasezerano ajyanye n’ubucuruzi n’ikoranabuhanga ribungabunga ibidukikije, ashyiraho urufatiro rwo kwagura ubufatanye mu by’ubukungu.
Uburezi buracyari inkingi ikomeye muri ubu bufatanye, kuko Inama ya 2022 ya Rwanda–Pologne ku birebana n’uburezi yatumye hashyirwaho amasezerano y’ubufatanye hagati ya za kaminuza zitandukanye, kandi Pologne yakiriye abarenga 1.500 b’Abanyarwanda bigayo, ikaba ari bo banyamahanga benshi baturuka mu gihugu kimwe.
Ubufatanye mu by’ishoramari na bwo bwakomeje kugarukwaho kenshi. Mu 2022, impande zombi zashyize umukono ku masezerano atatu y’ubufatanye, harimo n’ahuza ibigo bishinzwe gushora imari mu bihugu byombi, mu Nama y’Abacuruzi ya Pologne na Rwanda yabereye i Kigali.
Umubano wa dipolomasi na wo wiyongereye mu myaka ishize, u Rwanda rufungura ambasade yarwo i Varsovie mu 2021, na ho Pologne ikurikurikiraho ifungura iya Kigali mu mwaka wakurikiyeho.
Ku wa 13 Ugushyingo 2024, ibihugu byombi byashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye ubufatanye bwo mu kirere buzwi nka BASA Agreement (Basic Air Service Agreement).


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *