skol

U Rwanda na RDC bigiye guhurira mu nama isuzuma intambwe zatewe mu rwego rw’umutekano

Yanditswe: Tuesday 21, Oct 2025

featured-image

Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 21 n’uwa 22 Ukwakira 2025 zirahurira mu nama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rw’umutekano igenzurirwamo intambwe zimaze guterwa zishingiye ku masezerano y’amahoro ibihugu byombi byagiranye.

Aya masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 27 Kamena 2025, arimo ingingo yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho no gucyura impunzi.

Mu ntangiriro za Kanama 2025, intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye mu nama ya mbere y’urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ingingo z’umutekano ziri mu masezerano ya Washington, ruzwi nka JSCM.

Inama ya kabiri ya JSCM yabereye muri Amerika tariki ya 17 n’iya 18 Nzeri, mu gihe nta ntambwe zifatika zari zatewe mu kubahiriza ingingo z’umutekano. Icyo gihe, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko RDC idafite ubushake bwo gusenya FDLR.

Inama ya gatatu ya JSCM igiye kuba nyuma y’aho tariki ya 10 Ukwakira, igisirikare cya RDC gisabye abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro no kwishyikiriza Leta cyangwa ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Amakuru yizewe avuga ko kugeza ubu, abarwanyi ba FDLR bataratangira kwishyikiriza Leta ya RDC cyangwa MONUSCO. Bivuze ko bikomeje bitya, amasezerano y’amahoro yubahirijwe uko bikwiye, hazakurikiraho ibikorwa byo kugaba ibitero kuri uyu mutwe.

Hari andi makuru avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR batangiye guhungira mu Burundi, mu gihe hari ubwoba bw’uko ihuriro AFC/M23 rishobora kugaba ibitero muri teritwari ya Uvira mu gihe kiri imbere.

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe ubutasi ku mari (FIC), mu rutonde rw’Abanyarwanda b’ibyihebe, rwagaragaje ko bamwe mu bayobozi bakuru ba FDLR bari bakiri muri teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugeza tariki ya 14 Ukwakira.

Nka Perezida wa FDLR, Gaston Iyamuremye uzwi nka ‘Gen Byiringiro Rumuli’ na Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Gen Omega’ bari baherereye mu gace ka Buhaya muri Walikale.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa