skol
fortebet

U Rwanda na RDC byemeranyije agahenge

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yo n’u Rwanda bemeranyije agahenge, uhereye ku itariki ya 4 y’ukwezi gutaha kwa Kanama.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’ibiganiro byo ku rwego rwa dipolomasi ibihugu byombi byahuriyemo ejo ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga.

Ibi biganiro byabereye i Luanda muri Angola u Rwanda rwari rubihagarariwemo n’intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe iza RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Wagner.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko "guhera ku wa 4 Kanama muri RDC hazaba agahenge. Icyemezo cyafatiwe i Luanda uyu munsi mu nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri hagati ya RDC n’u Rwanda, ku buhuza bwa Angola."

Iby’aka gahenge kandi byanemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola na yo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Biteganyijwe ko Komisiyo ishinzwe kugenzura ibibera mu burasirazuba bwa RDC izongererwa ubushobozi mu rwego rwo kugenzura ko agahenge kazubahirizwa.

Aka gahenge gashya kariyongera ku kamaze ibyumweru bigera kuri bine gatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni agahenge icyakora katubahirijwe uko bikwiye, kuko imirwano hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’inyeshyamba za M23 ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda yumvikanye mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano buri ruhande rwagiye rushinja urundi gushoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa