skol

U Rwanda na RDC byemeranyije ku ngingo zigize amasezerano y’amahoro

Yanditswe: Thursday 19, Jun 2025

featured-image

Itsinda rya tekiniki ry’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’iminsi hari ibiganiro byaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 18 Kamena ni bwo Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byatangaje ko impande zombi zemeranyije ibikubiye mu masezerano agomba kuzashyirwaho umukono n’Abaminisitiri ku wa 27 Kamena 2025, imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Itsinda rya tekininiki ryigaga kuri aya masezerano y’impande zombi ryari rihagarariwe n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Politiki ya Afurika, Allison Hooker.

Ibiganiro by’iri tsinda byamaze iminsi itatu bibera i Washington, byakorwaga hashingiwe ku masezerano agena amahame aganisha akarere ku mahoro yashyizweho umukono tariki ya 25 Mata 2025 na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Therese Kayikwamba Wagner wa RDC.

Mu byemejwe harimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira ibikorwa biganisha ku makimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro, Kwakira imitwe yitwara gisirikare itari iya leta, Gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kugenzura umutekano, gufasha mu gucyura impunzi n’abavuye mu byabo imbere mu gihugu.

Amerika yavuze ko leta ya Qatar yitabiriye ibiganiro byagejeje kuri aya masezerano y’ibanze yagezweho kugira ngo bijyane n’ubushake bw’ibihugu byombi [Qatar na Amerika] bw’ibiganiro bigamije kugera ku mahoro.

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika byavuze ko uruhande rwa RDC n’u Rwanda byishimiye umusanzu n’uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar nk’abafatanyabikorwa mu kubona igisubizo mu mahoro.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, ni we wasinye ku masezerano agena ingingo ngari zigomba kuzasinywa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu cyumweru gitaha

Ibiganiro byaganishije ku ngingo ngari zigize amasezerano byamaze iminsi itatu bibera muri Amerika

Byitezwe ko ku wa 27 Kamena, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bazasinya kuri aya masezerano mbere y’uko ashyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa