skol

U Rwanda na RDC byumvikanye kubahiriza bifatika amasezerano ya Washington

Yanditswe: Thursday 19, Mar 2026

featured-image

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumvikanye gufata ingamba zifatika mu kubahiriza amasezerano y’amahoro byasinyiye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Yibandaga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Tariki ya 4 Ukuboza 2025, ibi bihugu byombi byasimangiye aya masezerano, byongeraho ingingo y’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu, bwibanda ku bucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubaka ibikorwaremezo.

Amasezerano ya Washington asaba Leta ya RDC gusenya FDLR ariko ntiyabyubahirije. U Rwanda rwagaragaje ko rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe uyu mutwe n’abafatanyabikorwa bawo bashaka kuruhungabanya bari hafi y’umupaka.

U Rwanda rwagaragarije Amerika ko Leta ya RDC ikomeje guha FDLR ubufasha, ikanayinjiza mu gisirikare cyayo no mu mitwe ya Wazalendo kugira ngo byifatanye kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Mu gihe umwuka mubi wari ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi, kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 18 Werurwe abahagarariye u Rwanda na RDC bahuriye i Washington, bemeranya gufata ingamba zifatika mu kubahiriza amasezerano y’amahoro.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko u Rwanda na RDC byumvikanye ku ngamba zitandukanye zo guhosha umwuka mubi, zirimo izirebana no kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bwa buri ruhande nk’uko amasezerano y’amahoro abiteganya.

Iyi Minisiteri yashimangiye ko izindi ngamba zigomba kubahirizwa zirimo gusenya FDLR mu buryo bufatika, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi mu byiciro n’igihe cyateganyijwe, abasivili bose bakarindwa.

Amerika ihamya ko u Rwanda na RDC byashimangiye ko bishaka kugera ku mahoro n’iterambere birambye hagati yabyo no mu karere muri rusange, hashingiwe ku masezerano y’amahoro ya Washington.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa