Nyuma y’Amasezerano y’Amahoro n’Ubukungu yaraye ashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse na Perezida wa Repubuika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ibihugu byombi byungutse amahirwe yo kwagura ubutwererane mu ishoramari mu nzego eshanu z’ubukungu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko izo nzego z’ubutwererane mu ishoramari uko ari eshanu ni ingufu, ibikorwa remezo, uruhererekane rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubungabunga Pariki y’Igihugu n’ubukerarugendo ndetse n’ubuvuzi rusange.
Minisitiri Nduhungirehe yabikomojeho nyuma yo gushyira umukono ku Masezerano yo kwihuza k’Ubukungu bw’Akarere (REIF), amwe mu bigize amasezerano y’Amahoro n’Ubukungu yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati: “Amasezerano yo Guhuza Ubukungu bw’Akarere (REIF), yasinye nk’igice cy’amasezerano y’Amahoro n’Ububukungu ya Washington, ahanga amahirwe y’ubukungu kuri RDC n’u Rwanda yo gukora ishoramari rihuriweho mu nzego eshanu z’ingenzi ari zo ingufu, ibikorwa remezo, uruhererekane rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, gucunga Pariki z’Ibihugu n’ubukerarugendo ndetse n’ubuvuzi rusange.”
Yakomeje avuga ko uretse ubufatanye hagati y’u Rwanda na DRC, u Rwanda rwanasinyanye na Amerika andi masezerano arebana no gusangira iterambere.
Yavuze ko ayo masezerano yo atanga urubuga ku bihugu byombi rwo gukorana mu bucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro, ubufatanye mu rwego rw’ingufu ndetse n’ubucuruzi bwagutse no guteza imbere ishoramari, mu buryo butajyanye na REIF.
Amasezerano ya REIF agamije gutegura ejo hazaza h’ubufatanye burambye, guhuza ibikorwa n’imishinga y’iterambere ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga n’Akarere, no guteza imbere ishoramari mu nzego zitandukanye, zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imiyoborere y’ibikorwa remezo, iterambere ry’inganda, n’imicungire ya Pariki z’Ibihugu.
Ibikubiye mu masezerano y’u Rwanda na RDC yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu
Amasezerano Perezida Kagame na Tshisekedi bashyizeho umukono ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, imbere ya Perezida Trump, bombi bongeye gushimangira umuhate wabo mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro n’Ubukungu ya Washington yasinywe ku wa 27 Kamena, hamwe n’Itangazo ry’Amahame ryasinywe ku wa 25 Mata 2025.
Biyemeje bidasubirwaho kubana mu mahoro, kubahana no gufatanya hagati y’ibihugu byombi, gukemura ibibazo by’umutekano muke, guteza imbere ubukungu buhuriweho, no korohereza itahuka ry’impunzi n’abimuwe n’intambara.
Abakuru b’Ibihugu bombi biyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu Karere no ku rwego mpuzamahanga mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kugera ku ntego kandi banavuga ko bashyize imbere ubufatanye mu iterambere ryungura abaturage bo ku mpande zombi kugira ngo abaturage b’Akarere bagire amahoro, umutekano n’ejo hazaza heza.
Abakuru b’Ibihugu bombi memera ko amasezerano amaze gushirwaho umukono azaba urufunguzo rukomeye rwo guteza imbere kwihesha agaciro hagati y’impande zombi no kwimakaza amahoro mu Karere.
Baboneyeho gushimira Perezida Donald J. Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bw’ubutumire bwe bwuje urugwiro muri iki gikorwa cy’ingenzi, no ku ruhare rwe rukomeye mu guteza imbere isubukurwa ry’umubano hagati ya RDC n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC basinya ku masezerano ya REIF

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *