Visi Perezida wa Seychelles, Sebastien Pillay, yakiriye Minisitiri ushinzwe abakozi n’umurimo mu Rwanda, Christine Nkulikiyinka, baganira ku buryo ibihugu byombi byakwagura ubufatanye bwabyo mu nzego z’ingenzi.
Minisitiri Nkulikiyinka yatanze intashyo za Perezida Kagame kuri Seychelles, agaragaza ko u Rwanda rushaka gukomeza gukorana bya hafi n’iki gihugu kiri mu Nyanja y’u Buhinde. Ibyo Pillay yabimushimiye, agaragaza ko na bo bifuza ko ubufatanye bukomeza.
Ibiro bya Perezida wa Seychelles byasobanuye ko Pillay na Minisitiri Nkulikiyinka wari intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame baganiriye ku bufatanye mu guteza imbere inzego z’ingenzi zirimo uburezi, ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Impande zombi kandi zaganiriye ku hari amahirwe yo kwagurira ubufatanye nko mu bucuruzi, aho Seychelles ishaka kujya yohereza ku isoko ry’u Rwanda ibikomoka mu mazi.
Barebeye hamwe uko u Rwanda na Seychelles byakwifatanya mu guteza imbere imitangire ya serivisi, kubaka ubushobozi bw’inzego no gusangira ubunararibonye, bubakiye ku ntego ibihugu byombi bihuriyeho yo gukomeza urwego rw’imiyoborere no kugera ku iterambere rirambye.
Pillay yagaragarije Minisitiri Nkulikiyinka ko yifuza ko hashyirwaho komisiyo y’abantu bategura bakanakurikiranira bya hafi ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano u Rwanda na Seychelles.
Mu ruzinduko rw’akazi Perezida Kagame yagiriye muri Seychelles mu 2023, ibihugu byombi byemeranyije kwifatanya mu nzego z’ingenzi zirimo ubuzima, ishoramari n’umutekano.
Icyo gihe, u Rwanda na Seychelles byagiranye amasezerano yo gukuraho ‘visa’ mu rwego rwo korohereza abaturage b’ibihugu byombi kugenderana no guhahirana.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *