skol
fortebet

U Rwanda na Tanzania byiyemeje gukemura ibibazo byo ku mupaka

Yanditswe: Sunday 15, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzania byatangiye urugendo rwo kurushaho kongerera imbaraga umutekano wo ku mupaka ibihubu byombi bisangiye, mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano hirindwa ibyaha n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena, ni bwo intumwa z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye i Ngara mu Ntara ya Kagera, basinye ku anyandikomvugo ibanziriza amasezerano ashimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu kwimakaza umutekano wo ku mipaka uhuriweho n’ibihugu byombi.

Ni intambwe itewe mu gushyira mu bikorwa amabwiriza y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) asaba ibihugu bihuriye muri uyu Muryango kongerera imbaraga imipaka mpuzamahanga yabyo bitarenze mu mwaka wa 2027, mu rwego rwo kurushaho kwimakaza amahoro, umutekano no kwihuza kw’Afurika.

Umupaka w’u Rwanda na Tanzania ufite ibilometero bigera kuri 230, ariko abantu bajya mu bihugu byombi banyuze mu nzira zemewe bakunze kunyura ku mupaka wa Rusumbo uherereye mu Karere ka Ngara ka Tanzania gahana imbibi n’aka Kirehe ku ruhande rw’u Rwanda.

Amasezerano y’ibanze yasinywe n’abahagarariye amatsinda y’impuguke mu kugenzura imipaka baturutse mu bihugu byombi yiswe inyandikomvugo yemeranyijweho, akaba ari intangiriro yo gusinya amasezerano ya burundu agena ubutwererane bushingiye ku mipaka mu gihe kiri imbere.

Ku ruhande rw’u Rwanda, amasezerano y’ibanze yasinyweho na Abel Buhungu, uhagarariye inyugu’u Rwanda muri Sudani, mu gihe Tanzania yasinyiwe na Hamdouny Mansour, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi muri Minisiteri y’Ubutaka, Imiturire n’Iterambere ry’imiturire ya Muntu.

Hamdouny Mansour yagize ati: “Iyi ni intambwe ishimishije itewe mu mubano w’u Rwanda na Tanzania. Dufite icyizere ko impande zombi zizashyira mu bikorwa imyanzuro yemeranyijweho.”

Yakomeje ashima iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi ashimangira ko imyanzuro yemeranyiweho nishyirwa mu bikorwa bizarushaho gufungura andi mahirwe y’imikoranire izira amakemwa y’ibihugu byombi.

Amb. Abel Buhungu na we yashimiye ubuyobozi bwa Tanzania bwabakiranye urugwiro, ashimangira ko ubufatanye bw’ahazaza butanga icyizere.

Ati: “Twiteguye kurushaho kubona umusaruro mwiza w’ubufatanye bwacu ndetse ukazaba ugaragarira mu bifatika.”

Amatsinda yombi yafashe umwanya wo kugenzurira hamwe ibice by’ingenzi bigize umupaka w’u Rwanda na Tanzania kuva ahitwa Mafiga Matatu (Kasange) ari na ho Uruzi rw’Akagera ruhurira n’urwa Mwidu, basoreza ku Mupaka munini wa Rusumo aho uruzi rw’Akagera uhurira n’urwa Ruvuvu (Ruvubu).

Ubwo bugenzuzi bwibanze ku kureba imiterere y’umupaka, kongera gusuzuma urugendo rwo kuwugaragaza ndetse no gusuzuma ibikorwa by’abaturage biri ku mupaka.

U Rwanda na Tanzania si ubwambere bihuye biganira ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bushingiye ku mipaka, kuko n’ingabo z’ibihugu byombi zijya zihurira mu bikorwa bigamije kwimakaza amahoro n’umutekano.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, abayobozi b’Ingabo mu Ntara zihana imbibi bahuriye mu Karere ka Nyagatare baganira ku mbigamizi z’umutekano wo ku mupaka ndetse no kurushaho kwimakaza ubutwererane nyambukamipaka.

U Rwanda na Tanzanua bashyize umukono ku nyandikomvugo itegura amasezerano agamije kwimakaza ubutwererane bushingiye ku mipaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa