U Rwanda ntirushidikanya ku kutabogama kwa Amerika - Arthur Asiimwe ku bibazo byo muri RDC
Yanditswe: Friday 06, Feb 2026
Umuyobozi wungirije wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe yatangaje ko u Rwanda rudashidikanya ku kutabogama kwa Amerika mu gushakira akarere k’Ibiyaga Bigari amahoro arambye.
Kuva amasezerano y’amahoro ya Washingto yo ku wa 4 Ukuboza 2025, yashyirwaho umukono hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iki gihugu cyashyize imbere gahunda yo gutanga amabuye y’agaciro gikungahayeho kugira ngo cyigarurire imitima y’abarimo n’abahuza muri iki kibazo.
Ni amasezerano yishwe kenshi na RDC binyuze mu gukomeza gukwiza imvugo zibiba urwango ku Batutsi bo muri iki gihugu, n’imvugo zibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Mu biganiro Perezida Trump yagiranye na Tshisekedi ku wa 6 Gashyantare 2026, yongeye guhamya ko yahagaritse intambara muri RDC, bityo ko hakurikiyeho guhabwa amabuye y’agaciro yabasezeranyije.
Hari bamwe mu bakoresha imbuga nkorambaga bagaragaje ko mu gihe RDC yaba ihaye Amerika amabuye y’agaciro ishaka yahita itera umugongo u Rwanda, igafatanya mu buryo bwisumbuye n’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Umuyobozi wungirije wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, abinyujije ku rukuta rwa X yamusubije ko muri Dipolomasi atari uko bikora kuko Amerika izi neza ko u Rwanda rwatanga umusanzu ukomeye mu gutuma amahoro mu karere agerwaho.
Ati “Washington ishyize imbaraga mu gushakira amahoro akarere. Kandi bazi neza ko u Rwanda ari izingiro muri uru rugendo. Nk’u Rwanda ntidushidikanya ku kutabogama kwabo.”
Amasezerano yasinyiwe muri Amerika ategeka RDC kubanza gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR kugira ngo u Rwanda rukureho ingamba z’ubwirinzi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board- RMB), Alice Uwase, ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku wa 6 Gashyantare 2026, yatangaje u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi mu butaka bwarwo.
Ati “31% ya Wolfram ikoreshwa ku Isi hose iba yaturutse mu Rwanda. Coltan ikoreshwa ku Isi yose iva mu Rwanda ni 22%. Abahakana ko amabuye yacu adahari wasanga bayakoresha muri telefoni zabo.”
Mu Rwanda habarurwa inganda zitunganya amabuye y’agaciro nka Gasabo Gold Refinery ifite ubushobozi bwo gutunganya toni 96 ku mwaka, LuNa Smelter ifite ubushobozi bwo gushongesha toni 360 za gasegereti buri kwezi, na Power Resources International Ltd ifite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za coltan mu kwezi.
Arthur Asiimwe yahamije ko u Rwanda rwizeye ukutabogama kwa Amerika mu gushakira amahoro akarere

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *