
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade nshya muri Algérie, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ubwo yari kumwe na mugenzi we wa Algérie, Abdelmadjid Tebboune.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi bayoboye ibiganiro byahuje amatsinda y’u Rwanda na Algérie, ndetse banakurikira igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye.
Ni amasezerano yasinywe mu nzego zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, gukuraho visa, itumanaho, Polisi, inganda zikora imiti, uburezi mu mashuri makuru na kaminuza, ubutabera, guteza imbere ishoramari no kwihangira imirimo.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho bagarutse ku bushake bwabo mu guteza imbere imikoranire hagati y’u Rwanda na Algérie.
Muri iki kiganiro, ni bwo Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Algérie. Iki gihugu gisanzwe gifite Ambasade i Kigali kuva mu 2023.
Perezida Kagame yageze muri Algérie kuri uyu wa Kabiri, aho yagize umwanya wo gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Maqam Echahid, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari za Algérie, zaguye mu Ntambara yo guharanira Ubwigenge bw’icyo gihugu.
Mbere y’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi, Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Algérie, aho ibiganiro byabo byibanze ku bijyanye no kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika, mu nzego zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gusangira ubumenyi.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi banaganiriye ku bijyanye n’amasomo u Rwanda na Algérie byigiye mu rugendo rutoroshye rwo kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye byanyuzemo, arimo Intambara yo guharanira Ubwigenge bwa Algérie ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu mpera z’umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, Ahmed Attaf, bahuriye i Sochi mu Burusiya, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.
Algérie n’u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu.
Umubano w’ibihugu byombi uri mu nzego zirimo ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano, uburezi n’izindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *