Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, yatangaje ko igiye gushyira umukono ku masezerano yorohereza abahinzi ba avoka kohereza izi mbuto mu Bushinwa nyuma yo gusanga ibicuruzwa by’u Rwanda bikunzwe muri iki gihugu cyo muri Aziya.
Byatangajwe ku wa 04 Ugushyingo nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko ku nshuro ya munani rugiye kwitabira Imurikabikorwa ku byinjizwa mu Bushinwa (China International Import Expo: CIIE) iri kubera rizabera i Shanghai mu Bushinwa.
Iri murikabikorwa rizatangira ku wa 5 Ugushyingo 2025, rigeze ku wa 10.
Ruzamurika ibicuruzwa b ibirimo ikawa, icyayi, ubuki, urusenda, macadamia n’ibindi byoherezwa mu Bushinwa.
Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa rirakomeza riti “Vuba aha u Rwanda rugiye gushyira amasezerabo ku mukono kugira ngo rutangire kohereza umusaruro wa Avoka mu Bushinwa mu buryo bwo guha Abashinwa amahitamo atandukanye ku bicuruzwa byo mu Rwanda.”
Iyi Ambasade yagaragaje ko CIIE iha u Rwanda amahirwe yo kuharagaza ubushobozi bwarwo mu nzego zitandukanye nk’ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, guteza imbere umuco ndetse n’ibindi bigaragaza uburyo igihugu gikomeje gutera imbere.
CIIE kandi ije mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ubufatanye bwarwo n’u Bushinwa mu bucuruzi binyuzwe mu buryo butandukanye nk’Inama ihuza u Bushinwa n’abakuru b’ibihugu bya Afurika izwi nka (FOCAC) na
Belt and Road Initiative (BRI).
Kugeza ubu ikawa y’u Rwanda n’urusenda rwarwo bimaze gufata intebe y’imbere mu Bushinwa bigakundirwa impumuro yabyo.
Ibi byatumye ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu bijyanye n’ibyo u Rwanda rwoherezayo buva ku gaciro ka miliyoni 35$ mu 2019 bigera kuri miliyoni 160,6$ mu 2024 bingana n’izamuka rya 358.86%.
Kugeza ubu kandi u Bushinwa ruri mu bihugu bya mbere mu ishoramari ry’ako kanya riva mu mahanga rigashorwa mu Rwanda. Mu 2024 ryageze kuri miliyoni 460$.
Abashinwa bashora mu nzego zitandukanye zirimo ubwubatsi, gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yavuze ko CIIE yabaye urubuga rw’ingirakamaro kuri ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda by’umwihariko ab’urubyiruko n’abagore.
Ati “Yatumye bagera ku isoko ry’u Bushinwa. Mu mamurika ashize ibicuruzwa by’u Rwanda nk’ikawa, icyayi n’ubuki byashimangiye ubufatanye bukomeye mu bucuruzi, bigira uruhare mu kwinjiza amafaranga no guhanga imirimo. Iyo Abashinwa bakoresha ikawa cyangwa ubuki bw’u Rwanda baba bateza imbere imiryango na ba rwiyemezamirimo bo mu bice byarwo by’icyaro.”
U Rwanda rugiye gutangira kohereza mu Bushinwa avoka mu gihe rwakomeje guteza imbere iki gihingwa.
Nk’ubu mu 2024 byatangajwe ko mu itatu iri imbere, mu Rwanda hagiye guterwa ibiti bisaga 750.000 bya avoka, byitezweho guha akazi urubyiruko rusaga ibihumbi icyenda rukanateza imbere igihugu.
Avoka zo mu Rwanda zikunzwe mu Burayi na Aziya ku rugero rwo hejuru kuko nko kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Mata 2024 u Rwanda rwohereje avoka zigeze ku bilo 3.543.473 mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hhagati, mu Burayi hoherejweyo ibilo 85.364, mu gihe mu bihugu bya Afurika hoherejwe ibilo 477.426 bya avoka zivuye mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *