skol
fortebet

U Rwanda rugiye gutangiza amasomo ya kaminuza mu bya nucléaire

Yanditswe: Friday 23, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kaminuza y’u Rwanda iri mu nzira zo gutangiza amasomo ajyanye n’ubumenyi mu bya nucléaire n’ikoranabuhanga, hagamijwe gufasha igihugu kurushaho kubyaza umusaruro izi ngufu.

Sponsored Ad

Ni amasomo biteganyijwe ko azaba abarizwa muri Koleji yigisha ibijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga (CST). Azajya amara imyaka ine, abayarangije bahabwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu bya nucléaire n’ikoranabuhanga (Bachelor of Science programme in Nuclear Science and Technology).

Aya masomo yatekerejweho mu gukomeza gufasha u Rwanda mu cyerekezo rufite cyo gukoresha ingufu za nucléaire muri gahunda zigamije guteza imbere igihugu no guhindura imibereho y’abaturage.

Abanyeshuri baziga muri iri shami bazahabwa ubumenyi bwo gukoresha ingufu za nucléaire mu buryo bw’iterambere, aho kuzikoresha nk’intwaro.

Mu Rwanda byitezwe ko ingufu za nucléaire zizajya zifashishwa mu buvuzi, ubuhinzi no mu nganda cyane cyane mu bijyanye no gupima ubuziranenge bw’ibikoresho bitandukanye.

Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Ignace Gatare, yabwiye The New Times ko iby’ibanze byamaze gukorwa ngo iri shami ritangizwe.

Ati “Dutegereje icyo Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) izatubwira mu bijyanye na gahunda y’igihugu yo gutanga uburenganzira mu itangizwa rya gahunda y’amasomo nshya.”

Prof. Gatare ntiyigeze atangaza igihe iri shami rizatangirizwa, gusa yavuze ko “ni vuba bishoboka”.

Gahunda y’aya masomo itangajwe mu gihe u Rwanda rufite gahunda yo gutangiza ikigo kizajya gikora ubushakashatsi ku bya nucléaire. Kizatangizwa ku bufatanye n’u Burusiya.

Biteganyijwe ko abazajya barangiza aya masomo ya kaminuza bashobora no gukora muri iki kigo.

Mu myaka y’ibanze, abiga aya masomo bazajya babanza gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’Ubugenge, Imibare, Ikoranabuhanga n’ibindi, nyuma noneho babone kwinjira neza mu masomo y’ibya nucléaire.

Mu 2024 Leta y’u Rwanda yatangaje ko hamaze kwemezwa inyigo y’umushinga wo kubaka ikigo cy’ubushakashatsi no gukora imiti byifashisha ikoranabuhanga rya nucléaire, [Center for Nuclear Science and Technology- CNST].

Biteganyijwe ko imirimo nyirizina yo kubaka izatangira mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, ikaba yarangira itwaye miliyoni ziri hagati ya 600 na 800 z’Amadolari ya Amerika, ariko akaba ashobora kwiyongera cyangwa kugabanyuka.

Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye kwitegura gutangira kubyaza umusaruro ibijyanye na nucléaire.

Ku wa 13 Gicurasi 2025, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangiza ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire, kuko umwaka wa 2025 uzarangira rubonye imashini igezweho ikoreshwa muri ubu buvuzi izwi nka ’PET (Positron Emission Tomography)’.

Kugeza mu 2024, abanyeshuri bo mu Rwanda 160 bari baroherejwe kongera ubumenyi mu bijyanye nucléaire mu Burusiya.

Ingufu za Nucléaire zishobora kwifashishwa mu bintu byinshi nko mu gutanga amashanyarazi, mu buvuzi cyane ubw’indwara zikomeye nka kanseri kuko imirasire yazo ari yo yifashishwa mu kuyishiririza, mu bijyanye n’umutekano kuko nko mu byuma bisaka ari zo zikoreshwa cyangwa se mu gukora intwaro.

Zishobora gukoreshwa kandi mu bijyanye no gutanga amashanyarazi, gahunda na yo u Rwanda ruhanze amaso.

Kugira ngo ingufu za nucléaire zitange amashanyarazi, hakoreshwa ubutare bwa Uranium. Ni ubutare ubusanzwe bunakoreshwa mu ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi ari na yo mpamvu ahanini iyo umuntu yumvise ingufu za nucléaire abanza gutekereza ko zaba zigamije gukora intwaro.

UR igiye gutangiza amasomo ya kaminuza mu bya nucléaire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa