skol

U Rwanda rugiye gutangiza ibigo bibiri bitanga serivisi z’ubuhuza butisunze inkiko

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje ko mu rwego rwo guteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, mu ntara hagiye gushyirwaho ibigo bibiri, bishinzwe kwakira abakeneye iyo serivisi byunganira icyari gisanzwe mu Mujyi wa Kigali ndetse ko kubaka ibindi ari gahunda izakomeza.

Ibyo byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINIJUST, Mbonera Théophile kuri uyu wa 4 Werurwe 2026 ubwo yari mu biganiro ngarukamwaka ku kubona ubutabera byateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango Itanga Ubufasha mu by’Amategeko (LAF).

Mbonera yavuze ko kuva mu 2022 politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko yatangira gushyirwa mu bikorwa hafunguwe ikigo kimwe cyakira abantu bakeneye iyo serivisi i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Ni ikigo kirimo abakozi bahoraho cyakira abakigana bakeneye ubuhuza kikabaha ubujyanama bujyanye na bwo, kikabahuza n’abahuza bajyanye n’amakimbirane akeneye gukemurwa ndetse n’aho gukorera iyo serivisi.

Abantu kandi bashobora no kukigana bamaze kumvikana ko bazakemura ikibazo cyabo mu buhuza noneho bagahabwa inama z’uko bigomba kugenda.

Ni ukuvuga ko ari ikigo umuntu ukeneye ubutabera ashobora kugana aho kujya mu nkiko kandi ikibazo cye kigahabwa umurongo.

Mbonera ati “Hari ikindi kigo tugiye gufungura i Nyanza mu Majyepfo muri Gicurasi uyu mwaka. Hari ariko n’indi kizatangira kubakwa mu Burasirazuba duteganya ko uyu mwaka uzarangira cyatangiye gukorerwamo cyangwa mu ntangiriro za 2027. Intego ni uko ku ikubitiro dushaka ko buri ntara igira ikigo nibura kimwe ariko mu ntumbero y’igihe kirekire buri karere kazaba gafite icyo kigo.”

Mbonera yakomeje agaragaza ko mu rwego rwo kwimakaza ubuhuza ubu no mu nkiko hari uburyo bwo gukemura ibibazo mu buhuza aho ikibazo abacamanza bumva gishobora gukemurwa mu buhuza babigiramo inama impande zombi zitaratangira gusiragira mu nkiko.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025, umubare w’imanza zarangiriye mu buhuza wiyongereye ku kigero cya 32% kuko zabaye 3.166 zivuye ku 2.395 mu mwaka wa 2023/2024.

Muri uwo mwaka kandi binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, haciwe imanza zingana na 11.846; bigaragaza ko ziyongereye ugereranyije n’umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024, ubwo imanza zarangiye muri ubwo buryo zari 9.851, zingana na 20%.

Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko mu Rwanda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2022 ndetse byitezwe ko mu gihe cy’imyaka itanu yatangajwe mu 2024 izaba yafashije mu kugabanya imanza z’ibirarane kuva kuri 62% zariho iyo politiki igitangira zisigare ari

Umunyamabanga Uhoraho muri MINIJUST, Mbonera Théophile yavuze ko hagiye gufungurwa ibigo bibiri bitanga serivisi z’ubuhuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa