skol

U Rwanda rugiye gutangiza ubundi buryo bwo kuvura kanseri bwitwa ‘Brachythérapie’

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu Rwanda hagiye gutangira uburyo bwo kuvura kanseri bwitwa ‘brachythérapie’ by’umwihariko ku kuvura kanseri y’inkondo y’umura buzunganira ubwari busanzwe bwa ‘Radiothérapie’.

Byavugiwe mu nama ngarukamwaka yo gusuzuma aho Igihugu kigeze ku ntego cyihaye yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda bitarenze mu 2027.

Yabereye i Kigali kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026 ikaba yari iri mu mujyo wo kwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya kanseri uba buri tariki ya 4 Gashyantare.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya kanseri muri RBC, Dr. Maniragaba Théoneste, yavuze ko uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu Bitaro bya Butaro n’ibya Gisirikare i Kanombe mu kuvura kanseri ari ‘Radiothérapie’ gusa.

Ubwo ni uburyo bwo kuvura kanseri aho umurwayi aryama noneho imashini yabugenewe ariko iri inyuma ikohereza imirasire ahari kanseri ikayishiriza.

Ni mu gihe ‘Brachythérapie’ yo hinjizwa ‘tube’ imbere mu mubiri ahari kanseri ikagenda ikayigezaho ya mirasire neza ikayishiriza iyegereye.

Dr. Maniragaba yasobanuye ko ubwo buryo ari bwo butanga ubuvuzi bwa kanseri bwizewe cyane kurusha ‘Radiothérapie’ kuko butanga amahirwe yo kugera kuri kanseri neza.

Ati “Icyiza cy’ubu buryo ni uko bugabanya ibyago biterwa n’aho ya mirasire yanyuraga kandi bukongera amahirwe yo gukira kuko imbaraga zo gushiririza kanseri zose zijya ku rugingo iherereyeho.”

Yongeyeho ko kugeza ubu abaganga bazakoresha uburyo bwa ‘Brachythérapie’ mu Rwanda bamaze guhugurwa bo mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ku buryo mu gihe kiri imbere bizatangira gukoreshwa.

Ati “Ubwo buryo ubu burahari kandi vuba tuzaba twamaze kwegereranya abarwayi bageze ku rwego rwo kubuvurisha bazatangire kubuhabwa ku bwisungane mu kwivuza nk’uko bisanzwe bigenda kuri ‘Radiothérapie’.”

U Rwanda rufite intego yo kuba rwaranduye kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027 ndetse RBC igaragaza ko hari icyizere cy’uko ibyo bizagerwaho kuko ubu abagera kuri 90% by’abagomba kuyikingirwa barabikorewe.

Ni mu gihe gukurikirana abafite ibimenyetso byayo ngo basuzumwe bigeze kuri 81%.

Kugira ngo iyo gahunda yose igerweho hakenewe miliyoni 27.8$ ndetse ubwo bushobozi buracyakusanywa hagati ya Leta n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu by’ubuvuzi.

Gusa abantu RBC isaba abantu kwisuzumisha kanseri kare kuko iyo imenyekanye bitinze amahirwe yo kuyikira aba ri make cyane ku buryo n’izo mbaraga Igihugu gishyiramo ziba zishobora kutabarokora cyangwa ngo bamare iminsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa