skol
fortebet

U Rwanda rugiye kubaka amashuri 15 y’icyitegererezo

Yanditswe: Saturday 31, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Eng Paul Umukunzi, yatangaje ko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, amashuri y’icyitegererezo y’imyuga n’ubumenyingiro agiye gutangira kubakwa azaba akora, akazigishirizwamo amasomo y’ikoranabuhanga rigezweho harimo gukora no kugenzura drones.

Sponsored Ad

Umwe mu bayobozi aherutse kuvuga ko aho ibihe bigeze kuba ufite Diplôme atari igihamya cy’uko ukwiye guhabwa akazi mbere y’umuntu ufite ubushobozi bwo gukora ikintu neza n’iyo yaba nta gipapuro kibyemeza afite.

Gahunda ya Leta iteganya ko nibura 60% by’abanyeshuri barangiza icyiciro rusange bakomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Biteganywa ko muri buri kagali hazubakwa ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo ku rwego rwa ‘Vocational Trainning Center’, na ho mu turere hazubakwa amashuri 30 y’icyitegererezo muri iyi ngeri.

Eng. Paul Umukunzi yabwiye IGIHE ko mu ngengo y’imari ya 2025/26 hazatangira urugendo rwo kubaka amashuri 15 ya mbere y’icyitegererezo azafasha kwigisha amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ati “Tugiye gutangirira ku [mashuri] ya mbere 15. Yo yamaze no kubona ingengo y’imari, ubwo dutangiye n’ibikorwa byo kuyashyira mu bikorwa ku buryo mu myaka ibiri cyangwa itatu ayo mashuri azaba akora noneho andi akazagenda aza kuko nk’uko NST2 ibivuga, mu 2029 umwaka uzarangira dufite ya mashuri 30.”

Yashimangiye ko “Ubu tugiye gutangira gutanga amasoko y’abazubaka mu mwaka w’ingengo y’imari [uzatangira muri Nyakanga 2025] ari ko dutegura porogaramu, ari ko tunagura n’ibikoresho.”

Amashuri agiye gutangira kubakwa ni ayo mu turere twa Karongi, Bugesera, Rulindo, Ngoma, Kamonyi n’utundi.

Ati “Ingengo y’imari yarabonetse, ibibanza byarabonetse ubu tugiye gutangira akazi. Buri shuri muri aya rifite agaciro kari hagati ya miliyoni 8$ na 12$ bitewe na gahunda zizajyamo.”

Aya mashuri niyuzura azaba afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bari hagati ya 450 na 600 bose bazajya biga bacumbikirwa.

Hazigishishwa amasomo arimo no gukora drones

Umukunzi yavuze ko mu mashuri y’icyitegererezo hazigishirizwamo amasomo ahanzwe amaso mu gihe kizaza arimo n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Ati “Dushaka gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu bijyanye na drones. Musigaye muzumva ku Isi hose, zirakora mu buzima, mu buhinzi, mu gutwara ibikoresho bitandukanye, mu nama zitandukanye. Ikoranabuhanga rya drones mubona ko ari ryo rishobora guhindura imiterere y’Isi n’imibereho y’abayituye.”

Yongeyeho ko “Natwe turashaka gushyira imbaraga mu gutegura inzobere mu bijyanye no gukora za drone, kuziyobora no kuzishyiramo porogaramu mu kazi gatandukanye zigenda zikora.”

Yashimangiye ko mu bihe biri imbere u Rwanda rukeneye inzobere mu bwenge buhangano kugira ngo rifashe igihugu kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ati “Rimwe muri ariya mashuri rero azaba yigisha amasomo ajyanye na AI.”

Mu yandi masomo azigishwa muri aya mashuri harimo umutekano mu by’ikoranabuhanga, yatangiye kwigishwa muri Rwanda Coding Academy ariko “turashaka no kugira amashuri y’umwihariko yigisha amasomo y’umutekano mu by’ikoranabuhanga kubera ko ibintu byose byabaye ikoranabuhanga, udafite umutekano mu by’ikoranabuhanga n’ubundi igihugu cyazagira ibibazo.”

Hari n’amashuri azigisha ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga “aho tuzaba tutagitumiza ibyo kurya hanze, kandi tugashyira ku isoko umusaruro waturutse ku buhinzi ariko watunganyijwe.”

Ati “Dushaka gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, ku buryo tutagurisha umusaruro wacu tugisarura ahubwo tubanze tuwutunganye tuwushyire ku isoko mpuzamahanga.”

Ibi kandi bizajyana no gukora ibipfunyikwamo ku buryo ibikorerwa mu Rwanda bizajya bigera ku isoko mpuzamahanga upfunyitse mu buryo bwujuje ubuziranenge.

Hazanigishwa ibyerekeye gukora ama-robbots yifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo inganda n’ibindi bikorwa.

RTB ihamya ko muri buri murenge hari ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu. Ni mu gihe abayarangizamo barenga 70% bahita babona akazi kandi bakakabona byihuse ugereranyije n’abiga amasomo asanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa