skol
fortebet

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ku ndwara zitandura, izabera bwa mbere muri Afurika

Yanditswe: Thursday 23, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta irwanya indwara zitandura mu Rwanda, NCD Alliance bwatangaje ko ku nshuro ya mbere inama mpuzamahanga ihuza amahuriro yose yo ku Isi izabera mu Rwanda muri Gashyantare 2025.

Sponsored Ad

Ni ku nshuro ya mbere inama ihuza amahuriro arwanya indwara zitandura ibereye muri Afurika. Izaba kuva tariki 13-15 Gashyantare 2025. Izahuza abarenga 650 bavuye mu mahuriro arenga 75 yo mu bihugu 80 byo ku Isi.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda NCD Alliance, Prof Mucumbitsi Joseph yabwiye IGIHE ko iyi nama iba buri myaka ibiri kugira ngo abanyamuryango bahuze gahunda, banasangizanye ibikorwa bakora mu kurwanya indwara zitandura.

Ati “Ibiganiro byose bizaba bigaruka ku bintu bitatu; guteza imbere imiyoborere igamije guhangana n’indwara zitandura, gushyiraho ingamba zituma bashaka ubushobozi bw’amafaranga yo kurwanya indwara zitandura kandi mu buryo buhoraho no guteza imbere abaturage kugira ngo na bo bagire uruhare mu kuzirwanya.”

Prof Mucumbitsi yasobanuye ko u Rwanda ruzagaragaza ibyo rwakoze mu guhangana n’indwara zitandura mu myaka itanu ishize ariko n’aho rwerekeza mu bihe biri imbere.

Hazanagaragazwa uburyo ari ngombwa ko abafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA bakwiye guherwa serivisi hamwe n’abarwaye indwara zitandura kuko hari aho bihurira.

Ati “Mu Isi yose no mu Rwanda twatangiye ubukangurambaga. Ntabwo abo bantu bari bakwiye kuvurirwa ahantu hatandukanye, bari bakwiye guhuza ingufu za serivisi zombi kugira ngo ari abafite SIDA n’indwara zitandura babone ukuntu bose babona serivisi nziza kuko twabonye abarwaye SIDA bafite n’indwara zitandura birabagora kubona serivisi kubera ko aho bavurirwa hihariye badakora ibyerekeye indwara zitandura.”

Mu bindi uruhande rw’u Rwanda ruzagaragaza harimo ubudasa bwa mituweli, hagaragazwa ko ari uruhare rw’abaturage mu kwivuza indwara zitandura bunganiwe na Leta.

Biteganyijwe ko ibizaganirwaho muri iyi nama birimo n’ibyo ibihugu bizajyana mu Nama ya Loni yo ku rwego rwo hejuru izaba muri Nzeri 2025, yiga ku ngamba zo guhangana n’indwara zitandura mu myaka itanu iri imbere.

Ni mu gihe kandi ku wa 16 Gashyantare 2025, abitabiriye iyi nama bazifatanya n’Abanyarwanda muri Car Free Day nk’igikorwa gifasha u Rwanda gukangurira abantu kwirinda indwara zitandura.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’ihuriro Rwanda NDC Alliance, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda hamwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) hamwe n’indi miryango itari iya Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa