skol

U Rwanda ruhagaze he kuri ‘Board of Peace’, urwego rushya rwatangijwe na Trump?

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Ibihugu birenga 50 byo mu mpande zitandukanye z’Isi byamaze guhabwa ubutumire bwo kwinjira muri Board of Peace, urwego rushya rwashyizweho na Perezida Donald Trump aho nibura 20 muri byo byamaze kubwemera.

Uru rwego, Trump yatangiye kuruvuga muri Nzeri 2025 nyuma y’aho intambara ya Hamas na Israel igenje make, avuga ko azagena uburyo buzatuma Gaza ibasha kongera gutera imbere, igasanwa nyuma y’ibisasu bitagira ingano byayimishweho.

Mu bihugu byahawe ubutumire bikanabyemera, harimo ibyinshi by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Arabie Saoudite, Israel, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain, Jordan, Qatar na Misiri. Ibyo ni bimwe byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Hari n’ibindi byo muri NATO nka Turikiya na Hongrie mu gihe ibindi birimo Maroc, Pakistan, Indonesia, Kosovo, Uzbekistan, Kazakhstan, Paraguay na Vietnam nabyo byemeye ubutumire.

Ibihugu bibiri byo muri Afurika, Maroc na Misiri ni byo byamaze kwinjira muri uru rwego. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yabwiye IGIHE ko u Rwanda “ntabwo rwatumiwe”. Yakomeje avuga ko kuko iyi Board of Peace itaratangira, nta gitekerezo u Rwanda ruyifiteho. Ati “Ntabwo iratangira ngo tumenye uko izakora.”

Amerika isobanura ko uru rwego ruzafasha mu bikorwa byo kwimakaza amahoro no guhosha intambara n’amakimbirane, rugire uruhare mu kubaka ibihugu cyangwa se uduce twabaye mu ntambara. Ni ibintu birenze gahunda yo gusana Gaza yari yaratangajwe na Trump.

Mu bihugu by’inshuti za Amerika bitari muri uru rwego harimo Canada, u Bwongereza n’ibindi bihugu byose byo ku mugabane w’u Burayi ukuyemo Hongrie na Bulgaria.

Ibihugu byinshi byanze kujya muri uru rwego bivuga ko kutajyamo kwabyo bishingiye ku kuba bibona ko ruzabangamira imikorere y’Umuryango w’Abibumbye, kandi ko bisanga byaba byiza bigumye mu miryango mpuzamahanga byabarizwagamo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we Muyobozi Mukuru (Chairman) wa mbere w’uru rwego. Ni inshingano bivugwa ko ashobora no kuzakomeza gukora na nyuma ya manda ye.

Ibihugu bigize uru rwego byemerewe kuba abanyamuryango mu gihe cy’imyaka itatu gusa, keretse igihe byishyura miliyari imwe y’amadolari ya Amerika yo gutera inkunga ibikorwa by’uru rwego, bigahabwa ubunyamuryango buhoraho.

Abagize Inama Nyobozi y’uru rwego irimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika Marco Rubio, Intumwa idasanzwe ya Trump, Steve Witkoff, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Tony Blair n’umukwe wa Trump Jared Kushner.

Trump yavuze ko mu gihe Board of Peace izaba imaze kubakwa neza, “tuzakora ibintu byinshi, ibyo dushaka byose, tuzabikora dufatanyije na Loni”. Ni amagambo yavuze nyuma y’igihe anenga Loni ko ntacyo yakoze mu guhagarika intambara.

Board of Peace ni urwego rushya rwatangijwe na Trump rugamije amahoro ku Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa