skol
fortebet

U Rwanda rurashaka kugaragaza ukuri Amerika igakuraho ibihano yafatiye RDF

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 02, Jun 2026

U Rwanda rurashaka kugaragaza ukuri Amerika igakuraho ibihano yafatiye RDF

Sponsored Ad

skol

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yatangaje ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo rugaragaze ukuri, Ingabo zarwo zikurirweho ibihano zafatiwe na Washington, kubera intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ry’ibihano Amerika yafatiye RDF ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC, ibintu rwamaganye kuva kera.

Abafatiwe ibihano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Stanislas Gashugi n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Gen Maj Ruki Karusisi ndetse na RDF nk’urwego.

Ni ibihano byo mu rwego rw’ubukungu, aho ababifatiwe baba badafite uburenganzira ku mitungo yabo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se igenzurwa n’umuntu uri muri Amerika, kuko ihita ifatirwa ikajya mu maboko y’Ibiro bya Amerika bishinzwe kugenzura umutungo wo mu mahanga, OFAC (Office of Foreign Assets Control).

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudy, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde yatangaje ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC bishingiye ku bavuye mu Rwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bajya muri RDC gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Ati “Hashize imyaka 32 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yahagaritswe n’Abanyarwanda, murabizi yarahagaritswe igihugu cyacu kijya mu mahoro. Ariko nk’uko nabibabwiye ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo yapfuye, ahubwo yabaye nk’iyagiye mu bantu duturanye, ku buryo abavuye aho bamaze kwica bene wabo bagiye bagiye no kwica n’imiryango yo hakurya y’amazi (muri RDC). Ibyo rero ni byo tukirwana na byo ariko ntabwo twabiretse gutyo, murabizi ko ubu twari mu bijyanye no gusinya amasezerano na RDC, gusinya amasezerano Amerika yari yashyize hamwe.”

Kurwanya akarengane Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakorerwa na Leta yabo, cyangwa kakaba irebera biri mu byahagurukije umutwe wa M23 wiyemeza kurwanira uburenganzira bwa bene wabo.

Uyu mutwe ni wo bimwe mu bihugu by’amahanga bishinja u Rwanda gufasha, ari na ho Amerika yahereye ifatira RDF ibihano, gusa u Rwanda rwagiye rugaragaza kenshi ko ibyakozwe ari akarengane kuko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe cyane ko ugizwe n’Abanye-Congo.

Muri iki kiganiro, Amb Mukantabana yabajijwe ikiri gukorwa kugira ngo Amerika ibe yakuraho ibihano yafatiye ingabo z’u Rwanda.

Yavuze ko ibi bihano bitafunze inzugi mu mubano w’u Rwanda na Amerika, ashimangira ko ari ikibazo kikiri gukurikiranwa.

Ati “Ntabwo byafunze inzugi, turacyabikurikirana, turacyabivugaho, barabigize (ibihano barabifashe) ariko nyine ntabwo ari bya bindi umuntu ashyira amaboko hasi (amanika amaboko), ahubwo ni bwo umuntu ahagarara.”

Amb. Mukantabana yakomeje avuga ko icyiza gihari ari uko bamwe mu Banyamerika bemera ko u Rwanda rwarenganyijwe.

Ati “Icyiza cyo kwizerwa ni uko hari n’Abanyamerika batemera ko biriya ariko byagombaga kumera. Ni ugukomeza nyine mukorana n’izo nshuti kugira ngo n’ibyo bizaveho. Cyane cyane n’amahoro hariya azahaze kuko n’iyo babikuraho ubu ejo na none ibindi bizakomeza.”

Yavuze ko igikenewe ari uko ibibazo byo muri RDC birangira burundu, kuko uko bizajya byongera kubyuka abayobozi b’iki gihugu bazajya batunga urutoki u Rwanda.

Ati “Kubera ko kiriya igihugu gifite ibibazo byinshi cyane, ariko bagize Imana babona igihugu iteka bazajya batunga urutoki kugira ngo bikureho ibyo byago byose biri ku Isi, ni izindi nshingano twafashe kandi zitari izacu, ariko twebwe tuzakomeza turwane, ntabwo tuzashyira amaboko hasi kandi tuzatsinda.”

Kuva muri Kamena 2025 hasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC muri Amerika na nyuma ku wa 4 Ukuboza 2025, RDC yakomeje kurenga ku byo impande zombi zari zemeranyijeho.

U Rwanda rwo rwavuze kenshi ko rwiteguye kuyubahiriza, ndetse rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho, mu gihe RDC izaba yaranduye burundu FDLR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa