U Rwanda ruri kwigira ku Buyapani uko rwarwanya ibiza birimo inkangu, imyuzure, imitingito, inkuba n’ibindi bihitana ubuzima bw’abantu bikanangiza ibikorwaremezo ndetse bigatwara igihugu amafaranga menshi yo kongera gusana ibyangiritse.
Impande zombi ziri kungarana ubumenyi binyuze mu nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali, yatangiye ku wa 12 Werurwe 2026. Hamuritswe ibikorwa bya sosiyete 12 zo mu Buyapani, zifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwirinda ibiza bitaraba, ndetse n’irifasha byoroshye mu gihe byabaye.
Impamvu ni uko u Buyapani ari kimwe mu bihugu byibasirwa cyane n’ibiza ku Isi bitewe n’ibirimo kuba cyegereye Inyanja ya Pacifique bigatuma cyibasirwa na ‘Tsunami’, umutingito n’ibindi.
Muri iyi nama iri kubera i Kigali, hibutswe abantu basaga 15.900 bishwe n’umutingito ndetse na Tsunami yibasiye iki gihugu ku wa 11 Werurwe 2011 n’abandi basaga 2.500 baburiwe irengero icyo gihe kugeza na n’ubu.
Ibi bituma u Buyapani buza mu bihugu bya mbere ku Isi mu kugira ikoranabunanga rihambaye mu gutahura ko hari ibiza bigiye kuba, hagafatwa ingamba kare zirimo no kwimura abantu batuye mu gace gashobora kwibasirwa kurusha ahandi. Zimwe muri sosiyete z’Abayapani zifite ikoranabuhanga ririmo iritanga impuruza ku hagiye kuba ibiza nk’umutingito n’umwuzure ni Pacific Consultants.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen. Maj. (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko abashakashatsi bitabiriye iyi nama barimo n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), barigira ku bikorwa izo sosiyete zo mu Buyapani zamuritse, bagakomeza gukora ubushakashatsi ku bisubizo zifite u Rwanda rwakenera.
Ati ‘‘Iyi minsi ibiri ni iyo kugira ngo duhure twige uko bikora, ariko noneho akarusho kariho ni uko hajemo n’amashuri, abashakashatsi bo muri za kaminuza, kugira ngo na bo babyumve, noneho na bo bazakomeze bakore ubushakashatsi.’’
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Nakajo, yibukije ko nk’igihugu cyateye imbere mu kurwanya ibiza, yizeye ko ikoranabuhanga ry’u Buyapani ryifashishijwe no mu Rwanda ryagira uruhare mu kurokora byinshi birimo n’ubuzima bw’abahitanwa na byo.
Ati ‘‘Nizera ko ikoranabuhanga ry’u Buyapani hamwe na gahunda ya kabiri y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere NST2 bizagira uruhare mu gukumira ibiza mu Rwanda no guteza gukomeza guteza imbere izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda. […] Rero dufatanyirije hamwe dushobora guhangana n’ibi biza mu buryo bwiza.’’
Imwe muri gahunda u Rwanda rwashyizeho mu kwirinda ibiza nk’inkangu cyangwa isuri ni ugutera ibiti bifata ubutaka no kugabanya itemwa ry’amashyamba.
Sosiyete Jibu Gaz One Ltd. y’Abayapani iri mu zitabiriye iyi nama yagaragaje ko mu gushyigukira iyi gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwirinda gutema amashyamba mu gushaka amakara n’inkwi byo gucana, yazanye uburyo bwo gutanga gaz no kubafite amikoro make.
Mu gihe hari hamenyerewe ko gaz nto icuruzwa ku isoko ry’u Rwanda ari iy’ibilo bitandatu, muri Jibu Gaz One Ltd ho bashobora no kukuvomera ikilo kimwe, bibiri, bitatu kuzamura, bitewe n’ubushobozi ufite. Ikilo kimwe kigura 1.600Frw, ibyafasha mu gutuma mu gihe utaboneye rimwe amafaranga yo kugura gaz y’ibilo byinshi, ugura iya make aho gusubira ku makara n’inkwi.





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *