Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, yatangaje ko u Rwanda rushaka ko Abanyarwanda barenga 20 bakatiwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho (ICTR) barangiriza igifungo mu magororero yarwo.
Graciela yabimenyesheje akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku wa 12 Kamena 2026, ubwo yakagezagaho raporo y’ibikorwa bya IRMCT, ari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz.
Yasobanuye ko mu bantu 250 bakurikiranywe n’inkiko za Loni, zirimo ICTR yakoreraga i Arusha n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia (ICTY), abarenga 100 bahamijwe ibyaha byarangirije ibihano mu bihugu bitandukanye.
Uyu mucamamanza yavuze ko urubanza rwa nyuma urubanza rwa Kabuga Félicien rukaba ari na rwo rwa nyuma rwaburanishwaga na IRMCT ruherutse guhagarikwa burundu, ariko ko ibibazo biri kuri dosiye ya Kayishema Fulgence ufungiwe muri Afurika y’Epfo izakurikiranwa n’u Rwanda bitarasobanuka gusa ngo haracyashakishwa igisubizo.
Graciela yagaragaje ko mu gihe IRMCT yagabanyirijwe ingengo y’imari n’abakozi ku rugero rurenga 40% mu 2021, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yatanze igitekerezo cy’uko abakatiwe n’inkiko z’uyu muryango bakoherezwa muri gereza bwite z’ibihugu ariko amahame mpuzamahanga agenga imfungwa agakomeza kubahirizwa.
Yasobanuye ko IRMCT yakiriye neza iki gitekerezo, itangira imyiteguro yo kohereza aba bantu muri gereza z’ibihugu bitandukanye, aho u Bubiligi, Estonie, u Bufaransa, u Budage, Norvège n’u Bwongereza, byayigaragarije ko nta mategeko ahari yabibuza kugira abo byakira muri gereza zabyo.
Uyu mucamanza yagaragaje ko nyuma y’ifungwa riteganyijwe rya gereza ya Loni iri i La Haye mu Buholandi (UNDU), u Bwongereza na Pologne byagragaje ko bizemera ko gereza zabyo zifungirwamo by’agateganyo abakatiwe n’inkiko z’uyu muryango mu gihe byagaragara ko ari ngombwa.
Ku Rwanda, Graciela yagaragaje ko hashingiwe ku masezerano rufitanye na Loni, rwagaragaje ko rufite ubushake bwo kwakira mu magororero yarwo abakatiwe na ICTR, rusobanura ko rubifitiye ubushobozi buteganywa ku rwego mpuzamahanga.
Graciela yagize ati “Ku Rwanda, rufitanye na Loni amasezerano ku iyubahirizwa ry’ibihano, rwagaragaje ubushake bwo kwakira imfungwa zahamijwe ibyaha mu manza zaciwe na ICTR, kandi ko rubifitiye ubushobozi buteganywa ku rwego mpuzamahanga.”
Uyu mucamanza yagaragaje hari gukorwa isuzuma rigamije kureba niba byashoboka ko u Rwanda rwakohererezwa aba bagororwa, asobanura ko ari ngombwa kubanza kwemeza niba uburenganzira shingiro bwabo buzubahirizwa.
Abanyarwanda bakatiwe na ICTR bafungiwe muri gereza yo muri Bénin na Sénégal. Barimo Matayo Ngirumpatse wabaye Perezida w’ishyaka MRND, Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri ushinzwe imibereho myiza y’umuryango n’iterambere ry’abagore, Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe na Tharcisse Renzaho wabaye Meya w’Umujyi wa Kigali.
Barimo Gen Augustin Bizimungu wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), Jean de Dieu Kamuhanda wabaye Minisitiri ushinzwe amashuri makuru n’ubukashatsi, Emmanuel Ndindabahizi wabaye Minisitiri w’Imari, Siméon Nchamihigo wabaye Umushinjacyaha Mukuru wungirije na Ngeze Hassan wabaye Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru Kangura.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *