U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu nama y’abayobozi bakuru yabereye i Seoul muri Koreya y’Epfo, igamije gutegura inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Afurika na Koreya y’Epfo iteganyijwe kuba muri uyu mwaka wa 2026.
Muri iyi nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Virgile Rwanyagatare, ushinzwe ibikorwa birebana n’Aziya, Uburasirazuba bwo Hagati na Pasifika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Afurika na Koreya y’Epfo, aho hanaganiriwe ku by’ingenzi bizashyirwa imbere mu nama y’abaminisitiri izakurikiraho.
U Rwanda rwagaragaje ko rushishikajwe no kurushaho guteza imbere umubano warwo na Koreya y’Epfo, cyane cyane mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga rishingiye ku guhanga udushya ndetse n’iterambere rirambye.
Ubu bufatanye bukomeje kubakirwaho nyuma y’imyaka myinshi ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano, aho Koreya y’Epfo iri mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere. By’umwihariko, yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere ikoranabuhanga, uburezi, kongerera ubushobozi urubyiruko ndetse no guteza imbere inganda.
Iyi nama yabereye i Seoul kandi yabaye urubuga rwiza rwo kungurana ibitekerezo ku mahirwe mashya y’ubufatanye hagati ya Afurika na Koreya y’Epfo, hagamijwe guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no kubaka umubano urambye ushingiye ku nyungu z’impande zombi.
U Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza gukorana bya hafi na Koreya y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika, hagamijwe gutuma ubu bufatanye burushaho kugirira akamaro abaturage.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *