Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), Dr. Fidele Ndahayo, yavuze ko ibikorwa byo kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire mu Rwanda bishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu myaka ibiri iri imbere.
Ni ingingo yagarutseho ku wa 16 Gicurasi 2026, mu Nama Nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yateguwe n’iki kigo ayoboye ku bufatanye na Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA).
Iyi nama nyunguranabitekerezo yatangiye ku wa 15 Gicurasi yari igamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere inganda zo mu gihugu ndetse no gushyira mu bikorwa umushinga wo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire.
Dr. Ndahayo yavuze ko iyo nama yateguwe kubera ko kubaka uruganda rubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire bisaba ibintu byinshi.
Ati “Ikiba kigamijwe ni ukugira ngo ibishoboka byose guturuka mu gihugu bifashe mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga w’amashanyarazi aturuka ku ngufu za nucléaire. Iyo bikoreshejwe neza ku gipimo cyo hejuru bituma habaho no kuzamuka ku bukungu bw’igihugu.”
Kuri uyu wa 16 Gicurasi, habaye inama yahuje abakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika aho baganiriye ku buryo iyo mishinga minini yo kubaka inganda z’amashanyarazi aturutse ku ngufu za nucléaire zakubakwa kuri uyu mugabane ndetse hakaboneka n’amafaranga kugira ngo bikunde.
Dr. Ndahayo yavuze ko “Byateguwe kubera ko ibihugu bya Afurika byinshi biba bifite ibibazo by’amikoro adahagije. Kandi iyi mishinga ikenera amafaranga menshi rimwe na rimwe arenga n’ingengo y’imari cyangwa umusaruro mbumbe w’igihugu, kuyabona bikagorana.”
Yavuze ko UNECA yateguye inyigo yo kureba uburyo bwiza bwakoreshwa kugira ngo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bibone amikoro ahagije yo gutuma izo nganda zubakwa.
Dr. Ndahayo yavuze ko igenzura ryakozwe n’Inzobere z’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu za Atomique ryarasanze u Rwanda rugeze ku rwego rwiza mu kubaka ubushobozi bwo gukoresha ingufu za nucléaire, ashimangira ko byerekana ko bahagaze neza ndetse ko bishoboka ko mu 2028 ibyo bikorwa bizatangira.
Ati “Intego dufite ni uko mu 2028, tugomba gutangira kubaka uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.”
Yagaragaje ko ibisabwa muri icyo gihe cy’imyaka ibiri bikiri byinshi kuko harimo kuba bagomba kubanza kubona ikoranabuhanga rizakoreshwa, aho amikoro yo kurwubaka azaturuka, ndetse n’ibindi.
Ati “Ibisabwa byose ni byinshi muri icyo gihe cy’imyaka ibiri, kuko turasabwa kuba twabonye ikoranabuhanga tuzakoresha, tukaba twabonye aho amikoro azaturuka, twabonye abazarwubaka, ibyo byose bikaba biri ku murongo ku buryo twavuga tuti ibuye ry’ifatizo ryashyirwaho mu 2028.”
Yagaragaje ko kuba u Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ingufu za nucléaire zifashishwa mu bikorwa bya gisivile izaba kuva tariki 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026, ari intambwe ikomeye yo kuzabona abafatanyabikorwa mu kubaka uru ruganda.
Dr. Ndahayo yavuze ko bamaze kubona ahantu hatandatu mu Rwanda hashobora kubakwa uruganda rwa nucléaire ndetse ko bakomeje gukora inyigo ngo barebe uko bazahitamo ahantu hujuje ibisabwa byose.
Ati “Dufite ahantu hatandatu hagaragaye mu gihugu ko hujuje ibisabwa birimo ko hari amazi, nta misozi miremire ihari, ko nta mitingito ikunze kuhibasira ndetse ko nta bikorwa by’abaturage bihari.”
Yavuze ko nubwo bahabonye bakomeje gukora ubugenzuzi bwimbitse ngo barebe niba koko hakwiriye kuba hakubakwa urwo ruganda.
Ati “Kuba twarahabonye ntabwo bihagije, icyo tugiye gukurikizaho ni ukujya gukora inyigo kuko iyo bagiye kubaka inzu igeretse inshuro zirindwi ntabwo bapfa kuyishyira ahantu batabanje kureba uko hameze. Ibaze uruganda uko byaba bimeze.”
“Uba ugomba kujya munsi y’ubutaka nko muri metero 100 kugira ngo wemeze ko aho hantu hakwiriye. Ntabwo ari byiza ko tuhavuga kuko turacyakora inyigo.”
U Rwanda rufite gahunda ko bitarenze mu myaka ya 2030 ruzaba rufite bene urwo ruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.
Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Dr. Fidele Ndahayo yavuze ko mu myaka ibiri u Rwanda rushobora gutangira kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire
Iyi nama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barebera hamwe uburyo hashyirwa imbaraga mu kubaka inganda za nucléaire kuri uyu mugabane

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *