skol

U Rwanda rwafunguye icyicaro cya Ambasade muri Algeria

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2026

featured-image

U Rwanda rwafunguye icyicaro cya Ambasade muri Algeria, intambwe ikomeye mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi no gushyigikira gahunda y’iterambere rya Afurika.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Algeria, Vincent Karega, yifashishije urubuga rwa X, kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko gufungura Ambasade ihoraho muri Algeria bizafasha guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ati ” Twishimiye gufungura Ambasade yacu ya mbere muri Algeria, kugira ngo dufatanye guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse no gushyigikira neza gahunda ya 2063 y’Umuryango wa Afurika.”

Mbere y’uko iyi Ambasade ifungurwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika, yari asanzwe afite icyicaro i Cairo mu Misiri.

Muri icyo gihe, CG Dan Munyuza ni we wari uhagarariye u Rwanda muri Algeria, nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu muri Gashyantare 2025.

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Algeria muri Kamena 2025, hafashwe icyemezo cyo gufungura Ambasade ihoraho i Algiers, maze Amb. Vincent Karega agirwa ambasaderi wa mbere utuye muri icyo gihugu.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya National School of Artificial Intelligence, rizwiho gutanga amasomo ajyanye n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), rikaba rinigamo n’abanyeshuri b’Abanyarwanda.

Yanagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Algeria, byibanze ku gushimangira ubufatanye mu rwego rwa Afurika, by’umwihariko mu bucuruzi bwambukiranya imipaka no gusangira ubumenyi.

U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego z’umutekano n’uburezi, aho hari abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Algeria.

Kuva mu 1982, ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, umuco n’imikoranire mu zindi nzego.

Mu Ukuboza 2023, Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa