U Rwanda rwagaragaje ko kubungabunga amahoro bidakwiye kwibanda ku mbaraga za gisirikare
Yanditswe: Thursday 13, Nov 2025
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Colonel Deo Mutabazi, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kubungabunga amahoro bukwiye kwibanda ku gukemura amakimbirane aho gukoresha imbaraga z’igisirikare.
Mu nama ya komite ya Loni yiga kuri politiki no guca ubukoloni, Col Mutabazi yavuze ko nubwo amahanga amaze igihe kinini agaragaza ko kugira ngo umutekano w’abasivili ubungabungwe hakenewe imbaraga nyinshi za gisirikare, ibyo bitatanga umusaruro kurusha gushyigikira ibiganiro bya politiki.
Ati: “Dutekereza ko nta bushobozi, ikoranabuhanga, yewe n’amahugurwa bishobora kurinda neza abasivili kurusha gushyira imbaraga mu gushaka uburyo amahoro yaboneka binyuze mu biganiro bya politiki bikemura amakimbirane, aho ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bushyira imbaraga nke.”
Yasobanuye ko mu gushyigikira ibiganiro bya politiki, haba hakwiye gukemurwa impamvu muzi zitera amakimbirane yitwaje intwaro, zirimo imiyoborere mibi, kunyereza umutungo, ubusumbane, ivangura n’ubukene, kuko ari byo byatuma amakimbirane arangira burundu.
Col Mutabazi yavuze ko hari ubwo ubutumwa bw’amahoro buba bifite inshingano zihabanye n’ibikenewe, imikorere y’ababurimo igatuma bagirana amakimbirane n’ibihugu byabakiriye cyangwa abari mu makimbirane, bikaba byabagiraho ingaruka zitaziguye nko kwibasirwa n’abaturage.
Yagaragaje ko akenshi ibyo bibaho iyo hari ikibazo cya politiki ariko abari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni bagashaka kugikemura mu buryo bwa gisirikare, nyamara uburyo bwa poliki bwashoboraga kugikemura.
Ati: “Ni na cyo gihe cyo kongera gutekereza ku buryo inshingano z’ubutumwa bw’amahoro zitangwa n’ibihugu bifite ububasha, bwatumye habaho ubutumwa bumeze nk’Igiti cya Noheli, bufitiye inyungu abandi kurusha igihugu bukoreramo. None ni gute tubaza ubutumwa inshingano zitajyanye n’ibikenewe?”
Yasobanuye ko byagaragaye ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umugabane cyangwa bw’uturere zifite ubushobozi bwo kugarura amahoro, zikarema umwanya wo kuyubaka no kuyabungabunga.
Yagaragaje ko kugira ngo ibi bishoboke, Loni ikwiye kwifatanya n’ibihugu byo ku mugabane cyangwa se byo mu turere kugira ngo kugarura amahoro, kuyubaka no kuyabungabunga bishoboke.
Byagaragaye ko hari ubwo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni zigira uruhare rutaziguye mu makimbirane, zikifatanya n’imitwe y’ingabo itemewe n’amategeko mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Col Mutabazi yagaragaje ko kugira ngo ingabo ziri mu butumwa bwa Loni zidakorana n’imitwe yafatiwe ibihano n’umuryango mpuzamahanga, inshingano zazo zikwiye guteguranwa ubushishozi hashingiwe ku mategeko.
Yasobanuye ko kimwe mu bifasha kubungabunga amahoro bidasabye ikiguzi kinini, ari ugushyiraho gahunda zitandukanye zihuza ingabo ziburimo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abaturage, zihindura imibereho yabo.
Col Mutabazi yavuze ko gahunda zo gukorana n’abaturage zituma umutekano wabo ubungabungwa kurushaho, kuko baba bafite urubuga rw’itumanaho bahuriraho; bakaba bashobora kuvugana byoroshye mu gihe babonye igishobora kubahungabanya.
Ati: “Ibyo twabayemo byagaragaje ko gukorana n’abaturage n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu bikorwa birimo ubuvuzi, isuku, isukura, kubungabunga ibidukikije no kuvugurura amashuri birema ikintu cyiza, umubano hagati y’abaturage, abayobozi babo n’ababungabunga amahoro; ibifasha mu kurwanya amakuru atari yo n’imvugo zibiba urwango zibasira bamwe mu baturage, yewe n’ubutumwa bw’amahoro.”
Ingabo z’u Rwanda zimaze igihe kinini zikoresha ubu buryo mu butumwa bw’amahoro, kandi butuma abaturage baziyumvamo nk’abavandimwe. Zifatanya n’abaturage mu bikorwa birimo umuganda wo gukora isuku, zikabavura, zikubaka cyangwa zikavugurura ibyumba by’amashuri.
Colonel Mutabazi yagaragaje ko ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bukwiye kubaho mu nyungu z’abaturage bari mu kaga, aho kuba abandi bantu

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *