skol
fortebet

U Rwanda rwahagarariwe mu Nama yiga ku mutekano w’Afurika

Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yahagarariwe mu nama ya 12 yiga ku mutekano w’Afurika iteraniye i Addis Ababa muri Ethiopia, aho inzego zitandukanye zabonye amahirwe yo kuganira ku hazaza h’umutekano urambye ku mugabane w’Afurika.

Sponsored Ad

Itsinda ryahagarariye u Rwanda rigizwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, Uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu bya gisirikare muri Ethiopia, Djibouti no mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) Lt Col David Sangani n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (IMC) muri Minisiteri y’Ingabo (MoD) Lt Col Eugene Ruzindana.

Iyo nama yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 10 ikazageza ku wa Kane ku ya 12 Kamena, iribanda ku ruhare rw’ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu kwimakaza umutekano w’Igihugu n’Akarere, guteza imbere iyubahirizategeko no gushyigikira ibikorwa bya gisirikare n’ibyimakaza amahoro.

Ingingo z’ingenzi ziganirwaho zirimo izirebana n’umutekano wambukiranya umupaka, kurwanya iterabwoba, ibisubizo by’ibikoresho bya gisirikare n’ikiranabuhanga mu kwimakaza imiyoborere myiza.

Abitabiriye iyo nama barasaga 300 bakaba barimo abayobozi bo mu nzego zo hejuru za gisirikare mu bihugu bitandukanye, abahagarariye inzego za Guverinoma, abayobozi b’inganda n’imiryango itegamiye kuri Leta bateraniye hamwe kugira ngo baganire ku gushaka ibisubizo bishya byafasha gukemura ibibazo by’umutekano byabaye ingorabahizi muri Afurika.

Muri iyo nama kandi harimo kubera uburyo bwo guhuza inzego z’ibihugu bugamije kubafasha kurushaho kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare buanga umusaruro.

Hari ibigo binyuranye bikora ibikoresho bya gisirikare byagiye kugaragaza udushya bikora mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano, intego ikaba ari iyo guhuza inzego zose go zishakire hamwe ibisubizo birambyemu Karere.

Iyo nama ibaye mu gihe mu bihugu bitandukanye by’Afurika hakomeje kugaragaramo ibibazo by’umutekano muke, iby’iterabwoba ndetse n’imiyoborere mibi oirushaho kongera icyuho mu gushaka ibisubizo birambye.

Mu Karere k’ibiyaga Bigari u Rwanda ruherereyemo, ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze imyaka irenga 30.

Ibibazo bya RDC bigira ingaruka zikomeye ku bihugu by’abaturanyi birimoo n’u Rwanda kuko mu mitwe yitwaje intwaro irenga 130 ibarurwa muri icyo gihugu harimo n’uwa FDLR washinzwe n’abakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kugeza n’uyu munsi hakomeje gushakwa uko ibyo bibazo byakemurwa, binyuze mu bufatanye bw’Akarere n’ubufasha butangwa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga nka Qatar n’Amerika.

Mu batanga ibiganiro harimo abayobozi boherejwe n’Umuryango w’Abibumbye, abavuye muri AU, abahagarariye imiryango iharanira amahoro n’umutekano mu Karere, abanyamabanga Bakuru n’abayobozi b’Akarere, abagaba b’ingabo ndetse n’impuguke mu bya Politiki ziturutse mu bice binyuranye by’Afurika.

Muri abo bavuga harimo abahagarariye u Rwanda, Ethiopia, Kenya, Zambia, Angola, Afurika y’Epfo, Ghana, Djibouti, Lesotho, Madagascar, Nigeria, Namibia, Sudani y’Epfo, Senegal, Tanzania, Uganda, mu Muryango w’Ibihugu wo gutabarana w’u Burayi n’Amerika (NATO), tabaturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’abandi.

Iyo nama iyobowe na Air Commodore David Anetey Akrong ukomoka muri Ghana, akaba Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gitanga amahugurwa ku kubungabunga amahoro cyitiriwe Kofi Anan(KAIPTC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa