skol

U Rwanda rwahembwe nk’igihugu cyahize ibindi ku Isi mu kunoza serivisi za leta

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda yahawe igihembo nka kimwe mu bihugu byahize ibindi ku Isi mu kwegereza no kunoza serivisi za Leta zihabwa abaturage.

Ni igihembo u Rwanda rwahawe kuri uyu wa 4 Gashyantare 2026 nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho ibi bihembo byatangiwe.

Ni igihembo u Rwanda rwahawe mu birori byo gutanga ibihembo bizwi nka “GovTech Prize 2026” biri kubera i Dubai muri UAE. Ni mu nama izwi nka ‘World Government Summit (WGS).’

Igihembo u Rwanda rwahawe rugikesha urubuga IremboGov rwubatswe n’ikigo cya Irembo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, John Mirenge, ni we washyikirijwe iki gihembo ahagarariye Guverinoma y’u Rwanda ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Politiki n’Ubufatanye muri Irembo, Estelle Kayitesi.

WGS yatangiye kuba mu 2013 ihuriza hamwe abayobozi muri za guverinoma, abahanga mu nzego zitandukanye, n’abo mu nzego z’abikorera haganirwa ku bibazo bibangamiye imiyoborere, hibandwa ku bishya biri guhangwa mu ikoranabuhanga byafasha mu guhangana n’izi mbogamizi.

WGS ya 2026 yabaye kuva ku wa 3-5 Gashyantare, aho ihurije hamwe abo mu bihugu 150.

Muri GovTech Prize ishimirwamo ibigo bya leta mu gushaka ibisubizo ku kunoza serivisi za leta hisunzwe ikoranabuhanga. Bitangwa buri mwaka, bigatangirwa muri UAE. Mu myaka nka 10 ishize hakiriwe ubusabe bwo guhatanira ibi bihembo bubarirwa mu bihumbi buturutse mu bihugu 126.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu bijyanye no kwegereza serivisi zayo abaturage bakazibona bidasabye no kujya aho zitangirwa ahubwo hisunzwe ikoranabuhanga.

Mu 2024 habarurwaga serivisi za leta zigera kuri 680 abaturage bashobora kuzibona hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi bijyana no kwegereza abaturage ibikorwaremezo bya internet, aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko abantu batunze kandi bakoresha telefone mu Rwanda barenze miliyoni 12, mu gihe abakoresha internet bo ari miliyoni icyenda.

Urubuga IremboGov rwatangijwe mu 2015. Rubarizwaho serivisi zirenga 240.

Imibare igaragaza ko buri kwezi IremboGov yakira ubusabe burenga ibihumbi 500 ndetse 80% bya serivisi zikishyurirwa ku ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa