U Rwanda rwajyanye u Bwongereza mu rukiko kubera guhagarika amasezerano y’abimukira
Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026
Leta y’u Rwanda ihagarariwe n’Intumwa Nkuru yayo, Minisitiri Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yajyanye u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza rwo mu Buholandi, irusaba kubutegeka kwishyura arenga miliyoni 50 z’Amapawundi kubera amasezerano y’abimukira yahagaritswe.
Kuva muri Mata 2022, u Bwongereza n’u Rwanda byari byaratangiye ubufatanye hagamijwe kohereza abimukira badafite ibyangombwa i Kigali n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono icyo gihe.
Ubwo Sir Keir Starmer yatorerwaga kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise ahagarika aya masezerano, asobanura ko adashobora gufasha igihugu cyabo gukumira abimukira batagira ibyangombwa bacyinjiramo, bakoresheje ubwato buto.
Leta y’u Rwanda yamaganye icyemezo cya Starmer, kubera ko yagifashe hatabanje kubaho ubwumvikane, ishimangira ko ibyakozwe na Guverinoma y’u Bwongereza binyuranyije n’amategeko.
Guverinoma y’u Bwongereza isobanura ko yahagaritse aya masezerano imaze kwishyura u Rwanda miliyoni 290 z’Amapawundi, rwifashishaga mu myiteguro yo kwakira aba bimukira byavugwaga ko babarirwa mu bihumbi.
Ikinyamakuru GB News cyatangaje ko umunyamategeko Verdiram KC ukorera mu kigo ‘Twenty Essex’ ari we wunganira u Rwanda muri iyi dosiye, mu gihe u Bwongereza bwo bwunganirwa na Ben Juratowitch. Amafaranga yishyuzwa ni ayo kugeza muri Mata 2025.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza yasobanuye ko icyemezo cya Starmer cyari gikwiye, kuko ngo iyi gahunda yasesaguraga amafaranga menshi y’Abongereza, ikanabatesha umwanya munini.
Umuyobozi wo mu ishyaka ry’Aba-Consérvateurs ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’umutekano w’imbere, Chris Philp, yamaganiye kure icyemezo cya Starmer cyo guhagarika aya masezerano kuva mu 2024.
Philp yatangaje ko ikirego cyatanzwe na Leta y’u Rwanda ari indi ngaruka mbi cyane y’icyemezo Starmer yafashe cyo guhagarika aya masezerano ahamya ko yagombaga gufasha igihugu cyabo gukumira abimukira benshi badafite ibyangombwa.
Aba-Consérvateurs bahoze bayobora Guverinoma mbere ya Starmer bagaragaza ko imibare y’abimukira badafite ibyangombwa binjira mu gihugu yiyongereye cyane kuva Starmer yafata iki cyemezo, kuko kugeza muri Nzeri 2025, abarenga 36.273 bari bagicumbikiwe mu mahoteli.
Muri Mata 2022, u Rwanda n’u Bwongereza byagiranye amasezerano yo kohereza abimukira n’ubufatanye mu iterambere



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *