skol

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda barenga 500 babaga muri RDC

Yanditswe: Thursday 20, Nov 2025

featured-image

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 511 baturutse mu miryango 153 bari barafashwe bugwate na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Batashye banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC. Harimo abagore 127, abagabo 32 n’abana 352.

Batashye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, basanga i Rubavu imodoka zibategereje kugira ngo bajyanwe mu Kigo cya Nyarushishi cyo mu Karere ka Rusizi banyuzwamo by’agateganyo.

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yibukije abatashye ko bazahabwa ibyibanze bizabafasha kwibeshaho no kwinjira mu buzima busanzwe.

Ati: “Bazahabwa iby’ibanze bibafasha kwibeshaho no gukorera Igihugu, kuko ari umurongo cyafashe wo kubinjiza mu muryango nyarwanda. Bazafashwa mu mishinga myinshi iri aho batuye kugira ngo babone uko batunga imiryango.”

Nzabonimpa akomeza avuga ko kuba imibare y’abataha igenda yiyongera bigaragaza ko ubukangurambaga buri gukorwa neza, kandi buri wese abigiramo uruhare, kuva ku wo mu muryango we kugeza kuwatashye ushishikariza bagenzi be gutaha.

Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ angana. Buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

Abandi Banyarwanda 511 babaga muri RDC bageze mu Rwanda bari biganjemo abana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa