U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 22 batashye bavuye muri RDC
Yanditswe: Wednesday 25, Feb 2026
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 22 barimo abari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagaragaza ko bababajwe n’igihe batayeyo kuko bagifata nk’igihombo mu iterambere ryabo.
Abo Banyarwanda bakiriwe banyuze ku Mupaka wa Rusizi I ku itariki 24 Gashyantare 2026 ndetse ni icyiciro cya kabiri cy’abakiriwe muri uyu mwaka bavuye muri RDC.
Babwiye RBA ko kumara iyo myaka yose muri RDC mu buhungiro babibara nk’igihombo gikomeye kuko uretse ingaruka byagize kuri bo n’abana babo kuko nta wabashije kugera mu ishuri.
Umwe ati “Iki ni igihombo gikomeye kuko twakomezaga kwirukanka abana bakabura uko biga bagahora mu gihirahiro ntibige kandi nta kundi twagombaga kubigenza.”
Undi yagize ati “Muri RDC twari tubayeho nabi duhora twirukanka kuko ni ahantu h’intambara gusa. Abana nta mashuri babona yo kwigamo muri izo ntambara. Mfite mukuru wanjye watashye mbere ni we wambwiye ko mu Rwanda ari amahoro ngo natwe tuzatahe.”
Abo Banyarwanda kandi bashimiye uburyo bakiriwe neza mu rwababyaye ndetse n’uburyo basanze Igihugu gitekanye.
Bakiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR) ndetse n’inzego z’umutekano.
Meya w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko kuza kwabo ari intambwe ikomeye yo kwitandukanya n’ikibi kandi ko bazakomeza kubifashisha kugira ngo bifashe na bagenzi babo basigayeyo gutaha.
Ati “Kuza kwabo ni inkuru nziza kuko batashye mu gihugu cyabo baje gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda. Ikindi ni uko bitandukanyije n’amateka mabi y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara hariya kandi icyo ni ikintu cyiza twishimira. Hari abakiri hakurya kandi kwigisha ni urugendo tuzakomeza tubakangurira gutaha binyuze mu kwerekana ibyiza Igihugu kimaze kugeraho kugira ngo uko bamenya amakuru na bo bakangukire kuza. Dushaka kubamenyesha ko i Rwanda iwacu ari amahoro kugira ngo na bo bafate umwanzuro wabo kugaruka.”
Abo Banyarwanda 22 batahutse bagizwe n’abagabo babiri, abagore bane n’abana 16. Bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi bazava bajyanwa mu miryango yabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *