skol
fortebet

U Rwanda rwakuwe mu bihugu bitemerewe kwinjira muri Israel

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 16, Jun 2026

U Rwanda rwakuwe mu bihugu bitemerewe kwinjira muri Israel

Sponsored Ad

skol

Leta ya Israel yafashe icyemezo cyo kuvana u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage babujijwe kwinjira muri Israel by’agateganyo kubera Icyorezo cya Ebola.

Iki cyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Israel kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026.

Ni inyuma y’itangazo ryo ku wa 10 Kamena 2026, Urwego rwa Israel rushinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka rwashyize hanze rikumira abaturage bo mu bihugu bimwe bya Afurika birimo n’u Rwanda kwinjira muri iki gihugu.

Iri tangazo ryavugaga ko Guverinoma ya Israel yashyizeho amabwiriza mashya agenga ingendo ziva muri ibyo bihugu, nyuma y’impungenge zatewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Ebola mu bice bimwe bya Afurika y’Iburasirazuba.

Mu bihugu byashyiriweho ayo mabwiriza harimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Sosiyete zose z’indege zasabwe kutemerera abaturage b’ibi bihugu kwinjira mu ndege zerekeza muri Israel.

Nyuma yo kubona ko u Rwanda rukomeje ingamba zihamye zo gukumirira kure iki cyorezo, Leta ya Israel yafashe icyemezo cyo kurukura kuri uru rutonde rwakumiraga Abanyarwanda kujya muri Israel kubera iki cyorezo, kugeza ubu kitaragaragara ku butaka bw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa