skol

U Rwanda rwamaganye ibihano “bibogamye” Amerika yafatiye RDF n’abasirikare bakuru

Yanditswe: Monday 02, Mar 2026

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye RDF na bamwe mu Bayobozi Bakuru b’Ingabo bidashingiye ku kuri kw’ibiba mu ntambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ry’ibihano Amerika yafatiye RDF ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23, ibintu rwamaganye kuva kera.

Ni ibihano byo mu rwego rw’ubukungu, aho ababifatiwe baba badafite uburenganzira ku mitungo yabo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se igenzurwa n’umuntu uri muri Amerika, kuko ihita ifatirwa ikajya mu maboko y’Ibiro bya Amerika bishinzwe kugenzura umutungo wo mu mahanga, OFAC (Office of Foreign Assets Control).

Abafatiwe ibihano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Stanislas Gashugi n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Gen Maj Ruki Karusisi ndetse na RDF nk’urwego.

Ni ibihano u Rwanda rwavuze ko bibogamye, bidashingiye ku kuri.

Itangazo u Rwanda rwasohoye ku wa 2 Werurwe rigira riti “Ibihano byashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu munsi bireba gusa uruhande rumwe mu buryo budafite ishingiro, bihabanye n’ukuri ndetse binyuranye n’ibibera mu ntambara yo Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Kuva muri Kamena 2025 hasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC muri Amerika na nyuma ku wa 4 Ukuboza 2025, RDC yakomeje kugaba ibitero bya drone n’ibindi bikomeye mu bice bigenzurwa na AFC/M23, Abanyamulenge mu bice bitandukanye batwikirwa inzu abandi bahezwa mu gace kamwe aho badashobora kubona iby’ibanze mu buzima bwabo.

Ni mu gihe mu biganiro byaberaga i Doha hari hemejwe agahenge kaganisha ku guhagarika intambara burundu, amahoro agahinda mu karere.

Rikomeza riti “Ibitero by’indege zitagira abapilote n’ibyo ku butaka ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ibikorwa byo kurenga ku gahenge kemeranyijweho na RDC, kandi bikomeza gutwara ubuzima bw’abantu. Kurinda u Rwanda ni inshingano Ingabo z’u Rwanda zitewe ishema no gushyira mu bikorwa.”

Itangazo ry’u Rwanda kandi rigaragaza ko ibihano byafashwe na Amerika bibogamye kuko RDC yemereye i Washington ko igomba guhagarika imikoranire no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kugeza ubu hakaba nta cyakozwe kiganisha ku kuwurandura.

Riti “Ihuriro ry’Ingabo za RDC zirimo n’Abacanshuro, imitwe y’inyeshyamba y’abahezanguni izwi nka Wazalendo n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda barwanira hamwe n’ingabo za FARDC. RDC yiyemeje mu masezerano y’amahoro ya Washington, guhagarika gutera inkunga FDLR n’imitwe iyishamikiyeho ariko nta kintu na kimwe yigeze ikora kijyanye na byo.”

Kuva amasezerano ya Washington yashyirwaho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda rwavuze kenshi ko rwiteguye kuyubahiriza, ndetse ateganya ko ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho zizavanwaho ari uko RDC yaranduye burundu FDLR.

Nubwo ibyo rwabyemeye, RDC yo yakomeje intambara n’imikoranire na M23. Mu Cyumweru gishize, Umuvugizi w’abarwanyi ba M23, Willy Ngoma, yiciwe mu gitero cya drone cy’ingabo za Congo bigaragaza ko zikomeje imirwano mu gihe M23 yavuze kenshi ko yiteguye kubahiriza agahenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa