U Rwanda rwamaganye ibinyoma by’uko rwashatse kwica umugore wa Tshisekedi
Yanditswe: Wednesday 25, Mar 2026
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye ibinyoma by’uko abo mu nzego z’umutekano b’u Rwanda bashatse kwica umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi wari ucumbitse muri imwe muri hoteli yo muri Amerika.
Ni itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 25 Werurwe 2026.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umwe mu itsinda ry’abashinzwe umutekano b’u Rwanda utari ufite intwaro yahuriye n’abashinzwe umutekano bo mu itsinda ry’abo muri RDC, mu kirambi cya hoteli y’i Washington DC cyemerewe kugendwamo n’abashyitsi bose.
Yavuze ko impamvu uwo ushinzwe umutekano yahuye n’abo muri RDC ni uko yaba itsinda ryo mu Rwanda n’iryo muri Congo yari acumbitse muri hoteli imwe.
Uwo Munyarwanda yangiwe gukoresha ‘ascenseur’ n’abashinzwe umutekano wo muri RDC, ibintu Ambasade y’u Rwanda ivuga ko bitari bikwiriye ndetse ari imyitwarire mibi kuko aho hantu nta muntu numwe wari uhakumiriwe.
Iti “Ni ibintu bidakwiriye ndetse bikaba imyitwarire idahwitse yagaragarijwe ahantu buri wese afite uburenganzira bwo gukoresha. Icyakora ikibazo cyahise gikemuka ibintu bitabaye bibi cyane.”
Yakomeje ivuga ko nyuma y’ibyabaye, uruhande rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhindura hoteli, icyakora itangaza ko Abanyarwanda bahohotewe ndetse bafatwa amashusho n’abantu batazwi mu gihe basakwaga bava muri iyo hoteli.
Ambasade y’u Rwanda yakomeje iti “Nubwo habaye ubu bushotoranyi, itsinda ry’u Rwanda ryatuje rigaragaza ubunyamwuga nk’uko ribuhorana ibihe byose, ryirinda amakimbirane ayo ari yo yose yashoboraga kuvuka.”
Ni itangazo rishyizwe hanze nyuma y’ibinyoma ry’Abanye-Congo n’abatifuriza ineza u Rwanda, bivuga ko inzego z’umutekano zarwo zari zigamije kugirira nabi umugore wa Perezida wa Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi wari ucumbitse muri iyi hoteli.
Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yakomeje ivuga ko nubwo byagenze gutyo bitabujije abantu barimo n’Umuvugizi wa RDC gusakaza ibinyoma ku byabaye, mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze mu ijoro ryashize.
Ati “Ibi binyoma biteye isoni bikwiriye kwirengagizwa ndetse bikamaganwa.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *