skol

U Rwanda rwamaganye ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC hafi y’umupaka warwo

Yanditswe: Wednesday 10, Dec 2025

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitero ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Burundi rimaze iminsi rigaba mu bice bituwe cyane byegereye umupaka wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, igaragaza ko bishimangira ko ubutegetsi bw’i Kinshasa budashaka amahoro.

Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize, ingabo za RDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abacanshuro byarashe ibisasu biremereye mu bice birimo Kamanyola mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hapfa abaturage benshi, abandi barakomereka.

Kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko kubera ibisasu byarashwe muri Kamanyola, Abanye-Congo barenga 1000 bahungiye mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Bugarama, bakirwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi.

Iyi Minisiteri yatangaje ko ibi bitero byiyongera ku buryo u Burundi bwohereje ingabo hafi ibihumbi 20 muri Kivu y’Amajyepfo, zikajya kugota imidugudu yo muri Minembwe muri teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga, zigamije kubicisha inzara.

Iti "RDC yagaragaje ku mugaragaro ko itazubahiriza agahenge kandi ko iri kurwanira kwisubiza ibice byafashwe na AFC/M23, nubwo inzira y’amahoro yari ikomeje. Ibyo gukomeza gushaka igisubizo cya gisirikare umuryango mpuzamahanga warabimenyeshejwe, nubwo wari ufite uburyo bwawo bwo kubigenzura kandi amakuru menshi muri ayo yari ku mugaragaro. Umuryango mpuzamahanga ntiwigeze usaba ko ibi bitero bimaze amezi bitegurwa na RDC, byatangiye mu cyumweru gishize bihagarara.”

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byumvikana ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR, na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka.

Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 4 Ukuboza na bo bashyize umukono kuri aya masezerano mu muhango wabereye i Washington D.C muri Amerika.

Iyi Minisiteri yatangaje ko kudasenya umutwe wa FDLR bikereza intego y’aya masezerano ibi bihugu byombi byasinyiye i Washington D.C, yo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Iti "Byongeye kandi, kunanirwa gusenya FDLR kwa RDC kwateganyijwe mu masezerano y’amahoro yo muri Kamena 2025, gukomeje gutinza igisubizo cy’amakimbirane yo mu burasiazuba bwa RDC, intego nyamukuru y’amasezerano ya Washington. Bigaragara ko RDC itigeze ishaka amahoro nubwo Perezida Tshisekedi yitabiriye umuhango wo ku wa 4 Ukuboza nk’aho yahatiwe gusinya ayo masezerano.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibi bitero bidakereza gahunda yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC gusa, ahubwo ko binateza ikibazo ku mutekano w’ibice by’u Rwanda biri mu burengerazuba.

Yashimangiye ko kubahiriza amasezerano ya Washington D.C bikwiye kwihutirwa kandi ari yo nzira nziza yatuma akarere k’Ibiyaga Bigari kagira amahoro, umutekano n’iterambere.

U Rwanda rwakiriye impunzi z’Abanye-Congo zirenga 1000 zaturutse muri Kamanyola

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Tshisekedi yagiye i Washington D.C nk’aho yahatiwe gusinya amasezerano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa