U Rwanda rwamaganye Leta ya RDC yarushinje guhungabanya amahoro mu karere
Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026
Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, u Rwanda rwamaganye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarushinje gusubiza inyuma umuco w’amahoro wo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Kuri uyu wa 5 Werurwe 2026, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi no mu mashami ya Loni ari i Genève, Edmond Tubanambazi, yagaragaje ko bitandukanye n’ibivugwa n’abo mu butegetsi bwa RDC, amahoro ari imwe mu nkingi u Rwanda rwubakiyeho mu myaka 32 ishize.
Yagize ati “U Rwanda rumaze imyaka 32 rwongeye kubaka igihugu cyari cyarasenywe burundu na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rwumva ingaruka zikomeye z’urwango, amacakubiri n’intambara. Ni yo mpamvu u Rwanda rwashyize ubumwe, ubwiyunge n’umuco w’amahoro imbere muri gahunda yo kongera kubaka igihugu.”
Tubanambazi yagaragaje ko Leta ya RDC ari yo ibangamiye amahoro mu karere, kuko ikomeje guha indaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikanakorana na wo, aho kuwusenya.
Ati “Aho kubahiriza inshingano yo gusenya FDLR, RDC yahaye intwaro abarwanyi ba FDLR, ikorana na bo, ibinjiza muri FARDC no mu mitwe bikorana. Ibi byagaragajwe kenshi n’ibiro bya Komiseri ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’akanama gashinzwe umutekano.”
Yabwiye aka kanama ko u Rwanda ruri gufata ingamba zikomeye zo guteza imbere umutekano mu karere, binyuze mu gushyigikira imyanzuro ifatirwa mu buhuza buyobowe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’amasezerano y’amahoro ya Washington.
Tubanambazi yavuze ko umuco w’amahoro usaba kubahiriza inshingano, kubaza inshingano no kwima urubuga imitwe yitwaje intwaro ikwirakwiza urwango, ikanakora ubugizi bwa nabi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *