skol

U Rwanda rwamagaye ibitero bya Misile byagabwe kuri Qatar

Yanditswe: Tuesday 24, Jun 2025

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda yamagaye ibitero bya misile byagabwe ku butaka bwa Qatar, ishimangira ko bivongera ubusugire n’ubwigenge bw’iki gihugu.

Ibi bikubiye mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Jean Patrick Ndungirehe, yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi.

Igitero cyagabwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 23 Kamena 2025, ku Birindiro by’Ingabo zirwanira mu Kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Al Udeid, nyuma y’uko Leta ya Tehran yavuze ko isubiza ibitero by’Amerika byagabwe kuri site za nikereyeli za Iran.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ryavuze ko u Rwanda rwamagaye ibi bitero byagabwe kuri iki gihugu.

Ati: “U Rwanda rwifatanyije kandi rushyigikiye Leta ya Qatar, rwamaganye igitero cya misile cyagabwe ku Kigo cya gisirikare cya Al Udeid kuko binyuranyije n’ubusugire n’ubwigenge ku butaka bwayo.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko yatangaje ko abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko ibyo birindiro ari byo bya mbere byibasiwe n’ibitero bya Iran.

Umwe mu bayobozi b’Ingabo z’Amerika yavyze ko Ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Al Udeid byagabweho ibitero bya misle nto ndetse n’iziringaniye zaturutse muri Iran.

Uwo muyobozi yavuze ko kugeza ubu nta makuru agaragara y’ibyangijwe n’izo misile, abo zaba zishe cyangwa zakomerekeje. Ati: “Turimo gukurikiranira hafi iki kibazo uko giteye kandi tuzatanga amakuru naboneka.”

Nyuma y’icyo gitero Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, yavuze ko batigeze bavogera uburenganzira bw’uwo ari we wese, maze yihenura avuga ko batazigera bemerera ubavogera aho yaba aturuka hose, cyangwa ngo bapfukamire uwo ari we wese ubagabyeho igitero.

Ati: “Iyi ni yo myumvire y’Igihugu cya Iran.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Abbas Araghchi, na we nyuma yaje kungaho ko igihugu cye cyiteguye kognera gusubiza Amerika igihe cyose izagira ikindi gitero iyigabaho.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump, yavuze ko Iran yasubizanyije intege nke, ashimira Qatar yatanze umuburo mbere y’uko icyo gitero kigabwa.

Yagize ati: “Nishimiye gutangaza ko nta Banyamerika bakozweho, kandi nta n’icyangiritse.”

Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yaje gushimangira ko ingabo zazo zirwanira mu kirere zafashe ibyo bisasu byari birashwe ku Birindiro by’Ingabo za Amerika muri Al Udeid.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iyo Minisiteri, rivuga ko nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke, ishimira ubushishozi bw’ingabo za Qatar n’uburyo zihora ziryamiye amajanja.

Guverinoma ya Qatar yashimangiye ko misile 19 ari zo zarashwe ziturutse muri Iran, ariko imwe ni yo yaguye kuri Al Udeid na yo ikaba itagize ikintu na kimwe yangiza.

Kugeza ubu abakurikiranira hafi Politiki yo muri kariya Karere bafite impungenge z’uko ibyo ari byo bitero byaba bibaye ibya nyuma bigabwe na Tehran ku bikorwa bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bihugu bikikije Iran.

Minisitiri Nduhungirehe vavuze ko u Rwanda rwamagaye ibitero bya Misile byagabwe kuri Qatar kuko ivongera ubusugire n’ubwigenge bwayo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa