skol
fortebet

U Rwanda rwanyomoje igihuha gikomeye cyahimbwe n’uwiyitiriye Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo intambara ya Russia na Ukraine irimbanije, niko nibihuha bikomeje kugenda bikwirakwira hirya no hino kumbuga nkoranyambaga ndetse bamwe mubadashishoza bakaba bakwemera ko ibivugwa aribyo.

Sponsored Ad

Kumbuga nkoranyambaga byumwihariko Twitter, hakomeje gucicikana ubutumwa bw’Uwiyitiriye Umukuru w’i Gihugu Nyakubahwa Paul Kagame, buvuga ko niba Putin adashobora gukura Ingabo ze muri Ukraine, ari bwohereze iz’u Rwanda bakajya guhangana.

Witonze ugasesengura neza ubu butumwa, buri mumazina y’Umukuru w’igihugu, kuburyo byayobya bamwe mubasoma bihuse batabasha kugenzura ubutumwa bwanyabwo ndetse nubutari ubwanyabwo.

Uhere ku izina, amazina asanzwe akoreshwa n’Umukuru w’Igihugu imbere yayo hariho akarango k’ubururu kerekana ko iyo konte ari iye (Verfied Badge). bitandukanye no kuri ubwo bwubuhimbano aho ntakariho.

Ugenzuye imyandikire yabwo nayo irimo amakosa menshi yagutera kwibaza no gushishoza byimbitse ko ubwo butumwa koko ari ubw’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Ubwo butumwa bwagiraga buti" Ibyabaye byarabaye, U Rwanda rumaze iminsi isaga itatu rucecetse, ariko ndacyeka iki aricyo gihe cyawe nyiricyubahiro Putin kuba wasubiza ingabo zawe mu Burusiya, bitaba ibyo turaza kukwereka icyo twakora mubijyanye n’Igisirikare. kandi ndacyeka utakwifuza kurigata kumugati wacu w’Umurilo. RDF"

Aya makuru ni amahimbano

Ibi byaje kunyomozwa n’Umuvugizi w’ibiro bya Perezide Mme Stephanie Nyombayire aho nawe abicishije kurukuta rwe rwa Twitter yaje kuvuga ko ayo makuru "Atariyo".

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda Stephanie Nyombayire

Uko imbuga nkoranyambaga zikomeje gukataza mugutera imbere niko nibizikorerwaho byaba byiza cyangwa bibi bikomeza kugenda byiyongera. gusa nanone ibyo kwiyitirira imyirondoro yundi ukaba wayikoresha muburyo buhabanye nicyo amategeko ateganya birahanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa