skol
fortebet

U Rwanda rwanyuzwe n’imyanzuro y’inama hagati ya EAC na SADC

Yanditswe: Sunday 09, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye imyanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bo muri EAC na SADC, yateraniye muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu.

Sponsored Ad

“Ni inama y’amateka kuko ni iya mbere y’abakuru b’ibihugu b’iyi miryango yombi, EAC na SADC. Iyi miryango ni yo DRC irimo kandi yanagize uruhare mu gukemura ikibazo [cyo mu Burasirazuba bwa Congo,’’ uyi ni Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na RBA.

Yakomeje agira ati: “Ikindi cyemezo gikomeye ni uko ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahujwe bikagirwa ikiganiro kimwe ngo ikibazo cya Congo tukirebere hamwe ndetse abahuza bazagurwa kugira ngo turebere hamwe uko cyakemuka.” Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwizeye ko isubukurwa ry’ibiganiro hagati ya Leta n’imitwe irimo M23 bizakemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa DRC.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwizeye ko DRC ishobora kwemera kuganira na M23 kuko uyu Mutwe wamaze gutanga agahenge mu ntambara. Ati “Turizera ko noneho n’abagaba bakuru b’ingabo za EAC na SADC bazahura mu minsi itanu kugira ngo badufashe, bafashe na DRC kugira ngo ishyire mu bikorwa ibyo yiyemeje.”

Ati: “Uyu munsi ntibabiganiriyeho cyane ariko icyari kigamijwe ni ukureba uko twafatanya aho kugira ngo duhangane. Hafashwe icyemezo, hashyirwaho n’ingamba zo ibyo tweiyemeje bizashyirwe mu bikorwa.” Minisitiri Nduhungirehe asubiza ku cyaganiriweho n’abakuru b’ibihugu ku cyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo kwirukana Ingabo za EAC, akazisimbuza iza SADC.

“Intambara yabaye Goma ejo bundi yagaragaje intwaro zikomeye, ziremereye, nyinshi ku mupaka w’u Rwanda, ahantu hatageze kuri kilometer eshanu, bigaragara ko zari zigamije gutera u Rwanda, atari ukurwanya M23. N’abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba na bo barabyemeje ko ari cyo cyari kigamijwe.” Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imikoranire ya EAC na SADC itanga icyizere cy’igihe kirekire cyo kugenzurira hafi ikibazo cyo muri DRC.

“Twizera ko hatangiye ibihe bishya byo gufatanya gukemura iki kibazo aho kugira ngo habeho ikintu cyo guhangana cyangwa gushaka gukemura iki kibazo mu buryo bw’intambara kandi bidashoboka.” Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwizeye ko ibihugu biri muri EAC na SADC bizahuza imyumvire by’umwihariko ku bigifite ingabo muri DRC zigomba gutaha.

“Turizera ko ubwo twese dushaka igisubizo kuri iki kibazo harimo n’ibiganiro bitaziguye hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo, tuzumva twese inyungu rusange dufite kugira ngo ikibazo tugikemure mu buryo bwa rusange.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imyanzuro yafashwe yemejwe n’abakuru b’ibihugu byose ndetse DRC itigeze iyirwanya cyangwa ngo iyihakane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa